Iran yemeje ko yafunze umunyamakuru w’Umutaliyani

Leta ya Iran yatangaje ko yafunze umunyamakuru w’Umutaliyani Cecilia Sala, nyuma yuko arenze ku mategeko y’icyo gihugu.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru bitandukanye birimo CNN, France 24 n’ibindi, avuga ko Cecilia Sala yafashwe n’inzego z’umutekano ari mu bikorwa byo gushaka gutangaza amakuru ku bibazo byari biri mu gihugu.
Akaba yarashakaga gushyira hanze inkuru zirebana n’ibibazo byugarije uburenganzira bwa muntu, n’imyigaragambyo yari imaze iminsi muri Iran.
Umunyamakurukazi ukomoka mu Butaliyani, yageze muri Iran ku wa 13 Ukuboza 2024 afite ibyangombwa bigaragaza ko ari umunyamakuru aza gufatwa ku wa 19 Ukuboza 2024 Iran imishinja kurenga ku mategeko agenga igihugu nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru cya Leta IRNA.
Cyavuze ko ikibazo cya Cecilia kikiri mu nzego z’iperereza aho kiri gukurikiranwa na Minisiteri y’Umuco ari na yo ifite mu nshingano kandi ikagenzura abanyamakuru b’abanyamahanga.
Cicelia Sala yaherukaga gutangaza amakuru ku wa 17 Ukuboza 2024, abinyjije kuri X aho yasangije abamukurikira uko bareba ikiganiro cyari kuri podcast ku ngingo irebana n’uburyo abagabo bafite ijambo kurusha abagore i Tehran: “A conversation on patriarchy in Tehran”.
Chora Media, ikinyamakuru Sala yakoreraga cyatangaje ko yavuye i Roma nk’umunyamakuru kandi yagombaga kuhagaruka ku wa 20 Ukuboza.
Ku wa Gatanu, u Butaliyani bwamaganye ifatwa rya Sala buvuga ko bidakwiye ndetse Ambasaderi w’u Butaliyani muri Iran, Paola Amadei yamusuye aho afungiye muri gereza ya Evin mu mujyi wa Tehran.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, ku wa Gatandatu yavuze ko gusura Sala bikomeye ariko kuri uyu wa mbere Minisiteri y’Umuco ya Iran yavuze ko yemerewe gusurwa kandi yanavuganye n’umuryango we kuri telefone.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abanyamakuru batandukanye basabye ko Sala yarekurwa nubwo bagitegereje imyanzuro ya Iran.