Iran yateguje Isiraheli akaga gakomeye nyuma yo kubagabaho ibitero

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Isiraheli ikwiye kwitega igihano gikomeye nyuma y’ibitero byo mu ijoro ryacyeye byagabwe ahatunganyirizwa intwaro z’ubumara za Iran, byasize bihitanye Abagaba Bakuru b’Ingabo n’abandi bayobozi bakomeye.
Ayatollah yavuze ko Isiraheli yakoze ikosa ritihanganirwa igomba kwirengera ingaruka.
Yagize ati: “Isiraheli yakoze icyaha ku butaka bw’igihugu cyacu uyu munsi. Ingabo zanjye ntizayireka ngo igende zitayihannye. Kubera iki cyaha, ubutegetsi bwa Siyoni bwiteguriye uburibwe n’igeno ribabaje bazibonera mu buryo bugaragara.”
Igisirikare cya Isiraheli, (IDF) cyigambye ko cyagabye ibitero ku bikorwa by’ingufu za nikeleyeri muri Iran, kandi cyahitanye abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo zo mu mutwe udasanzwe, ‘Revolutionary Guard’, Hossein Salami n’abandi bayobozi bakuru.
Televiziyo y’igihugu ya Iran yatangaje ko hari ingo z’abaturage i Tehran zagabweho ibitero, ndetse ko hari abasivili bishwe barimo n’abana.
Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yatangaje ko icyo gitero kiri mu gikorwa cyiswe ‘Operation Rising Lion’ kigamije guhagarika umugambi wa Iran wo gukora intwaro kirimbuzi kuko zibangamiye umutekano wayo.
Iran yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira uruhare muri icyo gitero cya Isiraheli, ariko Amerika yabihakanye aho Perezida Donald Trump yavuze ko yari azi mbere iby’icyo gitero ariko ashimangira ko nta ruhare na ruto babigizemo.
Isiraheli yakunze kugaragaza impungenge zikomeye ku biganiro hagati ya Amerika na Iran byatangiye muri Mata 2025, byagarukaga ku masezerano mashya y’intwaro z’ubumara, aho yavuze ko ayo masezerano ashobora kureka Iran igakomeza gukora izo ntwaro kandi badateze kubyihanganira na gato.
Isiraheli yavuze ko Iran ibangamiye umutekano n’ubuzima bw’abaturage bayo.
Iran yahakanye kenshi gahunda yo gukora intwaro z’ubumara ikavuga ko ibikorwa byayo bigamije amahoro n’iterambere ry’abaturage.
Isiraheli igabye iki gitero nyuma y’ikindi cyo mu Ukwakira umwaka ushize cyasenye ubwirinzi bwo mu kirere bwa Iran.
Netanyahu yavuze ko hari amakuru yizewe agaragaza ko Iran yari imaze gukora ibihagije byashoboraga kwifashishwa mu gukora ibisasu kirimbuzi 9 ari nayo mpamvu yahisemo gukoresha ingufu za gisirikare aho gutegereza ibya dipolomasi.
