Iradukunda wabaga muri FDLR ashengurwa n’abana bashorwa mu ntambara batazi inkomoko

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Iradukunda Innocent ni umwana uri mu kigero cy’imyaka 18, avuga ko yari amaze imyaka 2 mu ngabo za FDLR, akaba ari umwe mu basezerewe na Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu gisirikare, mu cyiciro cya 71, avuga ko ashengurwa n’abana bashorwa mu mitwe y’iterabwoba.

Iradukunda ubwo yasozaga amasomo mu kigo cya Mutobo, agashyikirizwa bamwe mu bo mu muryango we avuga ko FDLR hariya muri Congo Kinshasa aho ngo higanjemo abasaza bakaba ngo bakenera abasore ari n’aho ngo baza gushukisha urubyiruko iterabwoba, bababwira ngo nibatitabira ibikorwa byabo barabica.

Yagize ati: “Navukiye muri Congo kuko ababyeyi banjye ni yo bahungiye mu 1994, bakomeje kurorongotana, mu mashyamba duhunga imitwe yitwaje intwaro, bibayobeye bigira muri Uganda bansiga Congo, kugira ngo mbashe kurya rero byansabaga ko nkora. Nshengurwa n’abana n’abana bashorwa mu mitwe y’iterabwoba, bakarwana intambara batazi n’inkomoko zazo.”.

 Yongeyeho ati: “Nagiye gutwika amakara mu ishyamba mpura n’ingabo za FDLR zinsaba ko nza kuba umusirikare wabo ndanga kuko icyo gihe nari mfite imyaka 15, ariko byabaye ngombwa ko noneho banshorera ku ngufu ubwo ntangirana n’akababaro ntazibagirwa”.

Iradukunda ngo yahawe imyitozo ya gisirikare igihe kitarenze ukwezi, ari na ko yigishwa ko igihugu ababyeyi avukamo na we atazi cyatwawe n’uwitwa Umututsi kandi ko kugira ngo azagisubiremo bisaba ko buri wese uri mu Rwanda akwiye kuruvamo.

Yagize ati: “Mu by’ukuri njye ntacyo mfa n’u Rwanda kuko sinari nduzi ni ukuri uretse kurwumva mu magambo, Umututsi nawe ashwi da, cyokora bambwiye ko ari muremure afite izuru rirerire, akunda inka n’amata kandi ahora acyeye, ku buryo ntarabona amasomo ya Ndi Umunyarwanda nibwiraga ko abo nsanze mu gihugu ari Abatutsi bose nkurikije ko mu Rwanda buri wese aba acyeye”.

Yongeraho ko ngo nyuma y’uko bamucengezamo amatwara mabi kimwe na bagenzi be, Umututsi ari mubi kimwe n’uri mu Rwanda kuko ari umwanzi icyo bakoraga bageze mu bikuyu by’aborozi basangagamo barabatotezaga bakanabambura.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ingengabitekerezo ni ikintu kibi ni ukuri byagera ku rubyiruko byo bikaba nko gukongeza umuriro, uzi ko twageraga no ku bakongomani bifitiye inka tukabahohotera ngo ni Abatutsi? Kubera amasomo twahawe, uzi ko kwambuka nka Rubavu yenda ngatwika inzu, ngaca insinga z’amashanyarazi, nkicayo abantu ngo kuko ari mu Rwanda byabaga ari ishema!”

Yongeyeho ati: “U Rwanda narwangaga ntaruzi nta kintu mfa na rwo, muri FDLR rero kuri ubu hasigayemo ibisaza na byo bike kubera ko nta kundi byabona ibibitunga rero bihitamo kujya gushimuta abakiri bato ngo bajye bajya kubibira”.

Iradukunda ngo iyo yibutse abana bashorwa mu mitwe y’ubwicanyi, ubusahuzi n’ubundi bugizi bwa nabi ngo yibaza impamvu abana bakomeje kurengana Isi yose ibirebera.

Yagize ati: “Uzi abana bari muri FDLR kuva ku myaka 12? Abo bose ntibiga, ntibavuzwa ufashwe n’indwara iyo Imana itahabaye arapfa kuko nta buvuzi, tekereza ko aho nari ndi hari abana basaga 400, ibyo kandi biba MONUSCO, ubuyobozi bwa Congo burebera, abatwinjiza mu nyeshyamba abana babo bari kwiga mu mahanga hanze y’Afurika, twe dukomeza kubibira gusa mu bintu tutazi inkomoko n’iherezo nk’ubu koko uretse kubeshya umwana nka njye uri Congo arwanira iki?”

Akiri mu mashyamba Iradukunda ngo yari azi ko nagera mu Rwanda Ubuyobozi butazatuma amara n’isaha ku butaka bw’u Rwanda ngo kuko iyo umuntu atahutse avugira kuri radio nyuma y’aho akicwa.

Yagize ati: ‘Ubundi umwana wese uri muri FDLR, azi ko umuntu utuma abayeho nabi ari Perezida Kagame kuko ngo ni we wabambuye igihugu, ariko nageze hano bambwira ko ari we uduha ibyo turya ni we watwoherereje imyambaro, umutekano ni mwiza ndarya mu gitondo kuko bampa icyayi n’umugati saa sita ndarya neza, ndara kuri matela ku gitanda cyiza mu gihe nararaga mu myobo ku butaka, ndasaba abana bariyo kwisunga MONUSCO cyangwa bagatoroka bakaza hano kwirebera  ahubwo ibyiza Kagame yagejeje ku Banyarwanda kuruta kumva amabwire.”

Mukeshimana Solange wo mu Murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze ni umwe mu bo mu muryango we kuko ari nyina wabo, we avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo kuba u Rwanda rukomeje gutahura abana barwo akaba nanone yishimiye kuba abonye umwana wabo kandi ko agiye kumurera neza amufashe kwiga no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Nishimiye uburyo bakiriye uyu mwana wacu n’uburyo bamukuye muri Congo, ngiye gukomeza kumukundisha u Rwanda mutoze gukora kandi nshimira byimazeyo Perezida wacu wamaganira kure ikitwa ubuhunzi ku Munyarwanda akaba akomeje gutarura abana bacu.”

Perezida wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare Valerie Nyirahabineza, avuga ko kuba Iradukunda yashyikirijwe umuryango we ari imwe mu nshingano za Komisiyo

Yagize ati: “Uyu mwana yaburanye n’ababyeyi be bari mu mashyamba ya Congo, yasigayeyo rero ajya mu mitwe yitwaje intwaro, kuri ubu rero ibyo twakoze ni gahunda isanzwe muri Komisiyo, ndashimira ubuyobozi bwacu bukomeje gufasha aba bana kugera ku miryango yabo, nshishikariza kandi abana n’abandi bakiri mu mashyamba ya Congo kwihutira gutaha mu Rwanda”.

Muri iki cyiciro cya 71, hasezerewe abagera kuri 55 muri bo harimo n’abana 2 b’abahungu bakuwe mu mitwe yitwaje intwaro cyane cyane muri FDLR.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Gicurasi 6, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE