Inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ yakuwe ku isoko

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), bwatangaje ko inzoga ikorwa ku buryo butemewe n’uruganda ‘Ineza Ayurvedic Ltd’ mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Busogo mu Ntara y’Amajyaruguru, yakuwe ku isoko.

FDA isobanura ko inzoga ‘Ubutwenge’ yakuwe ku isoko bijyanye nuko yakorwaga mu buryo butemewe, kandi ikaba itujuje ibipimo by’ubuziranenge.

Hashingiwe ku bipimo bya laboratwari, byagaragaje ko iyi nzoga ‘Ubutwenge’ itujuje ibipimo by’ubuziranenge bigenwa n’amabwiriza RS 344:2023 agenga inzoga zikorwa hifashishijwe ibimera.

Itangazo rya FDA ryo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Gicurasi 2025, risaba abantu guhita bahagarika kunywa inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ ikorwa mu kimera cya tangawizi mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi cyagira ku buzima bwa muntu.

Rikomeza rigira riti: “Abacuruzi b’inzoga yitwa ‘Ubutwenge’ mu gihugu hose basabwe guhita bahagarika kuyicuruza ndetse bakayisubiza aho bayiranguye.”

Abaranguza iyi nzoga na bo basabwe kwakira inzoga zose bagiye kugarurirwa n’abacuruzi badandaza hanyuma na bo bakazisubiza ku ruganda ruzikora (Ineza Ayurvedic Ltd) kandi bakageza kuri FDA raporo y’izo baranguye n’izo basubije ku ruganda.

Ubuyobozi bwa FDA bwasabye Uruganda rukora iyi nzoga guhita rushyiraho uburyo buboneye bwo kwangiza no kumena izi nzoga ruzagarurirwa kuko ibipimo bitujuje ubuziranenge.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 26, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE