Inzoga nyinshi ni intandaro y’indwara zo mu mutwe- RBC

Inzoga nyinshi ni nyirabayazana w’indwara zo mu mutwe kimwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’uko bitangazwa n’impuguke ndetse n’abafite aho bahurira n’abagizweho ingaruka no gukoresha inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge.
Izo mpuguke kimwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Igororamuco, bemeza ko iyo umuntu anywa inzoga nyinshi, biba ari ikibazo kuko biyobya imitekerereze ye.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr Gishoma Darius, yavuze ko kunywa ibisindisha, ibiyobyabwenge bigeze mu mubiri bigira ingaruka ku mitekerereze kuko nta rugingo na rumwe bitageraho.
Ati: “Iyo umuntu anywa ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mitekerereze ye kandi bigateza ingaruka ku mubiri wose. By’umwihariko ku ngingo eshatu, ku bwonko, umwijima no ku mutima.”
Yongeyeho ati: “Iyo bigeze mu mubiri bihindura imikorere y’ubwonko, ni yo mpamvu uwabifashe bihindura uko atekereza, imifatire y’ibyemezo, amarangamutima, uwavugaga neza akadidimanga, uwagendaga ukabona aradigadiga, igice kinini bigiraho ingaruka ni ubwonko. Hari ingaruka z’igihe gito n’iz’igihe kirekire.”

Avuga kandi ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bw’umuntu bukura kugeza ku myaka 25. Burya iyo umwana afashe inzoga munsi y’imyaka 25, bihita bihindura uko ubwonko bwe bwari bukore, ariko cyane cyane mbere y’imyaka 20.”
Dr Gishoma yakomeje asobanura ko ibisindisha bigira ingaruka ku mwijima bikaba byanatera kanseri.
Ati: “Umwijima ushinzwe gufasha umubiri kugeza aho ibyinjiye mu mubiri bijya aho bigomba kujya, iyo bimaze igihe bikoreshwa byangiza umwijima, umuntu akaba yarwara urushwima, akabyimba inda, hakaba nubwo bigera kuri kanseri bidasize n’aho byaciye mu muhogo bigenda bikobora, mu gifu ku buryo usanga ufata ibisindisha cyane usanga bigora igogora.”
Yasobanuye ingaruka bigira ku mutima
Ati: “Abafata ibisindisha ku rugero ruri hejuru, iyo bitinze bikunda gutera umuvuduko w’amaraso rimwe na riimwe iyo bitinze bishobora guma umutima umera nk’ubyimbye, bigabanya ubwirinzi bw’umubiri. Usanga nta gice na kimwe bitageraho kimwe n’ibindi biyobyabwenge.”
Yavuze ko akenshi gufata ibisindisha n’ibiyobyabwenge bitangira
Yagize ati: “Akenshi bitangira umuntu akiri muto, haba gukoresha inzoga n’ibindi biyobyabwenge, hagati y’imyaka 10, cumi na kugeza kuri 25, ibyakwitwa gutangira, hari n’igihe bimugwa nabi, ariko ikinyabutabire kirimo inzoga n’ibyo byose, kiragenda kigahindura, bigakangura ibyishimo, ubwonko bukibeshya ko ibyo ari byo byishimo byiza kurusha ibindi [….] birarenga bikaba akamenyero.”
Dr Gishoma yavuze kandi ko impamvu ari umuryango urimo amakimbirane, agakungu, aho ikigare kimujyana yanywaho rimwe akagendanira ko, ariko ko iyo bifatiranywe hakiri kare, umuntu akira.
Umwaka ushize abantu 3 129 bari bafite ikibazo cyatewe no gukoresha cyane inzoga n’ibiyobyabwenge.
Tariki 26 Kamena ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha.
