Inzego z’umutekano z’u Rwanda zerekeje Cabo Delgado

Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi n’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihugu ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, basezeye Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga umutekano muri Mozambique.
Inkumi n’abasore bo mu nzego z’umutekano kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2025, ni bwo bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Mozambique, aho basimbuye bagenzi babo bari bamaze umwaka mu butumwa bwo guhashya ibyihebe muri iki gihugu.
Muri Nyakanga 2021, nibwo u Rwanda rwohereje Ingabo na Polisi muri Cabo Delgado ku busabe bwa Guverinoma ya Mozambique, kugira ngo zijye gutanga umusanzu mu kurwanya ibyihebe byari bimaze igihe bihungabanya umutekano mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zifatanyije n’iz’iki gihugu, zirukanye ibyihebe bya Al Shabab mu mashyamba y’inzitane yo mu karere ka Eráti, aho byari bifite indiri, bake muri bo bashobora guhunga banyuze mu mugezi wa Lúrio n’ahandi.

