Inzego z’umutekano z’u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa by’iterambere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena, Ingabo na Polisi z’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego basoje ku mugaragaro ibikorwa bigamije gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere (CORwanda24) bikubiyemo imishinga n’inkunga yo kubafasha mu iterambere.

Ibi bikorwa byakorewe mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu ku bufatanye n’Inzego z’ibanze, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora: Ubufatanye bw’Ingabo z’Igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu Iterambere ry’u Rwanda.”

Byatangijwe tariki ya 1 Werurwe bikaba byasojwe na ba Minisitiri n’abandi bayobozi batandukanye mu nzego za Leta. 

Mu Karere ka Bugesera abaturage bashyikirijwe ibikorwa by’iterambere bagejejweho na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Mu Karere ka Nyaruguru n’aka Gisagara, uwo muhango wayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude. 

Ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali bifatanyije na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, muri Rutsiro bifatanya na Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Gasore Jimmy.

Muri Kamonyi ibikorwa byatashywe na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Consolée Uwimana, na ho Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine akaba yari i Gakenke. 

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yari mu Karere ka Ngoma, mu gihe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP CG Namuhoranye Felix, yasoreje ibi bikorwa mu Karere ka Musanze. 

Hakozwe ibikorwa bifasha abaturage gukemura ibibazo bahura na byo mu byiciro bitandukanye birimo ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi, kubakira inzu imiryango itishoboye, kubaka Ingo Mbonezamikurire (ECD) no gutera inkunga amakoperative y’Imboni z’Impinduka.

Hubatswe ingo  mbonezamikurire zigera kuri 15 zishyirwamo n’ibikoresho, inzu zigera kuri 31 zubakiwe imiryango itishoboye, hubatswe ibiraro 13 mu rwego rwo kunoza imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, hatangwa amatungo agera kuri 800, abaturage bagezwaho amazi meza,  tutibagiwe n’amato yashyikirijwe amakoperative atwara abantu n’ibintu mu mazi.

Mu gihe cy’amezi atatu ibyo bikorwa bimaze, abarwayi bagera ku bihumbi 72 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu, barimo abarenga ibihumbi 12 babazwe, hanatangwa inkunga y’arenga miliyoni 96 z’amafaranga y’u Rwanda ku makoperative y’Imboni z’Impinduka.

Imboni z’Impinduka zigizwe n’urubyiruko rwanyuze mu bigo by’igororamuco, rwibumbiye mu makoperative arufasha mu bikorwa byo kwiteza imbere, kwirinda gusubira mu ngeso mbi no kugira uruhare mu gukumira ibyaha.

Abo baturage biswe Imboni z’Impinduka harimo 124 bahawe amagare kubera uruhare bagira mu gufasha abandi guhindura imyimvire.

Nanone kandi, Imirenge inyuranye yahawe  imodoka 5 ndetse n’Utugari duhabwa moto 25 bashimirwa uko bitwaye neza mu kwimakaza isuku, umutekano no guhangana n’imirire mibi.

Hafukuwe amariba ageza amazi meza ku baturage ndetse n’ingo 327 zigezwaho umuriro w’amashanyarazi. 

Ubwo abayobozi basozaga ibyo bikorwa bagaragaje ko byashibutse ku bufaganye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda Inzego z’ibanze n’abaturage.

Minisitiri w’Ingabo Marizamunda, yagize ati: “Mu mezi atatu ashize, twiboneye umusaruro w’icyerekezo cyashyizweho na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame. Iki  icyerekezo gishingiye ku rugamba rwo kwibohora gishimangira ko inzego zacu z’umutekano zikwiye kuba inkingi y’iterambere ry’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego.”

Yashimangiye ko ubwo bufatanye bwabaye umusingi ukomeye w’iterambere ry’Igihugu mu myaka 30 ishize u Rwanda rubohowe. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 20, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE