Inyungu u Rwanda rwiteze mu kwakira inama ku ikoranabuhanga mu burezi

Tairki ya 31 Gicurasi 2024, i Kigali mu Rwanda hazateranira Inama Nyafurika ya 17 yiga ku guteza imbere Ikoranabunga mu rwego rw’Uburezi (eLearning Africa Debate).
Ni inama itegurwa buri mwaka guhera mu mwaka wa 2005, ikaba iya mbere ikomeye ikorwa ku ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi muri Afurika, ikaba ari ihuriro rinini cyane rihuza abafatanyabikorwa bo mu bihugu byose byo ku mugabane.
U Rwanda rugiye kwakira iyi nama, ruzungukira mu kwakira abashyitsi barimo abahagarariye za Guverinoma muri Afurika, abahanga mu by’ikoranabuhanga n’impuguke mu burezi, ba rwiyemezamirimo n’abandi banyacyubahiro.
Nanone kandi iyo nama ije nk’amahirwe ashimangira imbaraga Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi, kuko izagaruka ku buryo bwo kwimakaza uburezi, amahugurwa n’ubushobozi bukenewe hagamijwe iterambere.
Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda Gaspard Twagirayezu, ashimangira ko inzegi z’uburezi zihamye ari izibasha kubyaza umusaruro ubushobozi bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Bivuze ko u Rwanda rwiteguye kwigira ku bindi bihugu, impuguke mu burezi ni’ikoranabuhanga, kugira ngo rurusheho kwimakaza uburyo bugezweho mu myigire n’imyigishirize.
Iyi nama itanga amahirwe akomeye ku Rwanda n’Afurika muri rusange byishimira kuba bituwe n’umubare munini w’urubyiruko, hejuru ya 60% by’abaturage babyo bakaba bafite imyaka iri munsu ya 25.
Bivuze ko kugera mu mwaka wa 2050, abatirage batuye mu Rwanda bazaba bikubye inshuro zigera kuri ebyiri nk’uko bizaba binameze ku mugabane wose kuri ubu utuwe n’abaturage basaga miliyari 1,4.
Kugira ngo abaturage bazaba bariho icyo gihe bazabashe kubaho neza ni uko bazaba bafite ubumenyi n’ikoranabuhanga bibafasha guhanga ibishya bitanga ibisubizo birambye ku bibazo byibasira imibereho ya muntu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’Afurika byamaze kubona agaciro ko kwimakaza ikoranabuhanga rigezweho atari mu burezi gusa ahubwo no mu nzego zose uhereye kuburezi, ubuzima, ubukungu, umutekano n’izindi.
Amahirwe atangwa n’ikoranabuhanga ni uko iyo abaturage bahawe uburyo bwo kugera ku bikorwa remezo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, bifasha gusaranganya ubumenyi no kubyaza umusaruro iryo koranabuhanga mu buryo bungana.
Mu nama itegerejwe i Kigali guhera tariki ya 29 kugeza ku ya 31 Gicurasi, amahanga azaba ahanze amaso iyo Nama Nyunguranabitekerezo izaba iganirwamo uko hakubakwa urwego ruhamye rw’uburezi bw’ahazaza bwimakaza ikoranabuhanga.
Ni inama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uburezi bwa gakondo buzahinduka ubwimakaza ikoranabuhanga.”
Iyo nsanganyamatsiko igaruka ku buryo bwakoreshwa mu kwimakaza ikoranabuganga rigamije kureka uburezi bwa gakondo hakimakazwa uburezi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho.
Iyo nama izitabirwa n’abasaga 1000, barimo inzobere nyafurika mu burezi, abakora mu rwego rw’uburezi no gutanga amahugurwa, aho bazungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye mu rwego rw’uburezo.
Iyi nama ikorwa mu byiciro bitandukanye, birimo ibiganiro bihuza inzobere mu by’ikoranabuhanga mu burezi, abagize Inteko Ishinga Amategeko, n’abandi batandukanye batanga ibitekerezo byo kubaka urwego rw’uburezi rugezweho mu ikoranabuhanga.
Hon. Michael Onyango, washinze Kompanyi yitwa Africa’s Forgotten Bottom Millions (4BM), ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, azaha impanuro urubyiruko ruzaturaka mu bihugu 47 by’Afurika ku kubyaza umusaruro amahirwe atangwa no gukoresha ikoranabuhanga.