Intumwa ya Polisi y’u Rwanda mu ruzinduko muri Qatar

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho kuri uyu wa Kane taliki ya 2 Gashyantare yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba Ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad al Thani.

Ni uruzinduko yitabiriye ku butumire bw’Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Qatar Lt Gen. Saad bin Jassim Al Khulaifi wamwakiriye mu biro bye, baganira ku bijyanye n’ubufatanye hagati y’inzego za Polisi zombi.

DIGP Namuhoranye yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Qatar ku bw’ubu butumire no ku mbaraga zashyizwe mu gucunga umutekano w’igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri icyo gihugu kikarangira mu mutekano usesuye.

Yakomeje kandi ashimira Guverinoma ya Qatar uburyo idahwema guhuza umutekano n’urugendo rw’iterambere, ari na byo bituma iki gihugu kiza imbere mu bipimo by’amahoro n’umutekano ku Isi.

Aha ni na ho yaboneyeho gushimangira ko ubunararibonye bwa Qatar mu kubungabunga amahoro bwihariye, kandi bishimangirwa n’iterambere Igihugu kigezeho cyane ko nta terambere rishoboka mu gihe hatari amahoro n’umutekano bisesuye.

Yagize ati: “Intsinzi ya Qatar mu mutekano n’iterambere ni iyo kwishimirwa, twese dukwiye kubigiraho. U Rwanda na rwo rukoresha ubu buryo buhuza umutekano n’iterambere binyuze mu gushyigikira ibikorwa bihuza polisi n’abaturage. Guharanira amahoro n’umutekano birenze iyo sano iri hagati y’umutekano n’iterambere kuko byiyongeraho amahugurwa, ubunyamwuga, ikinyabupfura, ukwigirira icyizere n’imiyoborere myiza.”

Akomeza ashimangira ko Leta ya Qatar itanga urugero ruzira amakemwa kuri iyo ngingo cyane ko ifite inzego z’umutekano zifite ubunyamwuga n’ikinyabupfura byo ku rwego ruhanitse.

DIGP Namuhoranye yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru rya Polisi ya Qatar ritanga umusanzu ukomeye mu kongerera ubumenyi Abofisiye muri Polisi, ndetse ashimangira ko iryo shuri ari igihamya gikomeye cy’intsinzi yagezweho mu gushora imari mu bikorwa by’amahoro n’umutekano ndetse n’iterambere.

Yakomeje ati: “Inzego zinyuranye zishinzwe kubahiriza amategeko zishobora gukura amasomo mu mikorere ya Polisi ya Qatar zigamije kubaka amahoro n’umutekano bihamye mu bihugu byabo nk’uko bimeze muri Qatar.”

Yaboneyeho gushima umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda na Qatar, cyane cyane ubutwererane mu rwego rw’umutekano bwubakiye umusingi w’ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

Yahishuye ko ibiganiro bikomeje kugira ngo Polisi z’ibihugu byombi zitangire gusangira ubumenyi n’ubunararibonye binyuze muri gahunda zo kubaka ubushobozi. Yaboneyeho no gushimira Guverinoma ya Qatar yakiriye neza imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyasoje taliki ya 18 Ukuboza 2022.

Lt Gen. Khulaifi yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yitabiriye ubutumire, asaba ko habaho ibiganiro birambuye hagati ya Polisi zombi mu rwego rwo gushyiraho gahunda y’ubufatanye yitezweho guteza imbere imikoranire irimo n’ibirebana no kongerera ubushobozi inzego za Polisi zombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE