Inter Milan yatsinze FC Barcelona igera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Bigoranye, Inter Milan yo mu Butaliyani yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ya 2025 nyuma yo gutsinda FC Barcelona yo muri Espagne ibitego 4-3 hitabajwe iminota 120 mu mukino wo kwishyura wa ½, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 7-6 mu mikino yombi. 

Uyu mukino wabaye mu ijoro rwo ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, kuri Sitade San Siro.

Wari umukino wo kwishyura wa ½, aho ubanza wabereye muri Espagne amakipe yombi akanganya ibitego 3-3. 

FC Barcelone yinjiye mu mukino mbere ndetse igerageza kujya ihererekanyiriza mu kibuga cya Inter Milan, ariko iyi kipe yakiniraga imbere y’abakunzi bayo ikomeza guhagarara neza mu bwugarizi. 

Ku munota wa 21’ Inter Milan yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Lautaro Martínez ku mupira yahawe na Denzel Dumfries ari wenyine mu rubuga rw’amahina ashyira umupira murushundura. 

Nyuma yo gutsindwa, abakinnyi ba FC Barcelone bongereye imbaraga bashaka kwishyura hakiri kare, ibona n’amahirwe inshuro eshatu yashoboraga kuvamo igitego ariko imipira Lamine Yamal yatangaga bikananirana kuyibyaza umusaruro.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45, Inter Milan yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti yinjijwe na Hakan Calhanoglu nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Lautaro Martínez mu rubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye Inter Milan itsinze FC Barcelona ibitego 2-0. 

FC Barcelone yagarukanye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri bidatsinze ku munota wa 54 i yishyura igitego kimwe muri bibiri yatsinzwe na Inter Milan cyinjijwe na Eric García ku mupira yahawe na Gerard Martin. 

FC Barcelone yakomeje kotsa igitutu Inter Milan ndetse ku munota wa 60, Dani Olmo ahita yishyura igitego cya kabiri n’umutwe, amakipe yombi ahita anganya ibitego 2-2.

Ku munota wa 88’ Raphinha yatsindiye FC Barcelone igitego cya gatatu, iki gitego cyatumye anganya agahigo na Cristiano Ronaldo yashyizeho mu 2013/14 ubwo yagiraga uruhare mu bitego 21 mu irushanwa rimwe rya UEFA Champions League. 

Uyu Munya-Brésil yinjije ibitego 13 n’imipira umunani yatanze ivamo ibindi.

Ibi byishimo bya FC Barcelona ntibyamaze kabiri kuko ku munota wa 90+3 Francesco Acerbi yishyuriye Inter Milan yongera kugira icyizere cyo kujya ku mukino wa nyuma. 

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ibitego 3-3 igiteranyo kiba ibitego 6-6 mu mikino yombi. 

Hitabajwe iminota 30 y’inyongera yo gukiranura impande zombi. 

Muri iyi minota, Davide Frattesi yashyizemo igitego cya kane cya Inter Milan ku munota wa 99 ku mupira yatereye hagati y’abakinnyi bane ba FC Barcelona.

FC Barcelona yashyizemo imbaraga nyinshi ishaka igitego cyo kwishyura binyuze ku mupira yaterwaga na Lamine Yamal ariko Umunyenzamu Yann Sommer wagize umukino mwiza akomeza kuba ibamba. 

Umukino warangiye FC Barcelona  itsinzwe na Inter Milan  ibitego 4-3 mu mukino wo kwishyura, isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 7-6 kuko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mukino ubanza. 

FC Barcelona yashakaga kongera gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League iherukaho mu myaka 10 ishize.

Inter Milan yaherukaga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League mu 2023, icyo gihe yatsinzwe na Manchester City igitego 1-0. 

Undi mu mukino wo kwishyura wa ½, hagati ya PSG na Arsenal uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu.

Mu mukino ubanza wabereye mu Bwongereza, Paris Saint- Germain yatsinze Arsenal igitego 1-0. 

Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 31 Gicurasi 2025 mu Mujyi wa Munich mu gihugu Germany, kuri Sitade Allianz Arena yakira abantu ibihumbi 75.

Lautaro Martínez yishimira igitego cya mbere cya Inter Milan
Raphinha ahanganiye umupira na Yann Bisseck
Hakan Calhanoglu yatsinze penaliti yavuyemo igitego cya kabiri cya Inter Milan
Dani Olmo yatsinze igitego cya kabiri cya FC Barcelone
Raphinha yatsinze igitego cya gatatu cya FC Barcelone
Davide Frattesi yahesheje intsinzi Inter Milan
Abakinnyi 11 FC Barcelone yabanje mu kibuga
Abakinnyi 11 Inter Milan yabanje mu kibuga
Abakinnyi ba Inter Milan bishimira igitego cya kane cyabahesheje itike y’umukino wa nyuma
Umunyezamu wa Inter Milan, Yann Sommer, wagoye FC Barcelone yatowe nk’umukinnyi w’umukino
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 7, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE