Integanyanyigisho zigiye guhindurwa zijyane n’isoko ry’umurimo- HEC

Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yatangaje ko integanyanyigisho zikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda zigiye guhindurwa zikajyanishwa n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Ni mu gihe inzego zirimo NEC, Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), Abakora mu Ngaga z’Umwuga n’abandi bafatanyabikorwa bagaragaje ko ikibazo cyugarije benshi mu basoje amashuri yisumbuye na kaminuza ari ubumenyi budahuye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ni ibyagarutsweho mu biganiro byahurije hamwe izo Nzego kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kanama 2025, aho bagaragaje ko binyuze mu mikoranire icyo kibazo kizakemuka.
HEC ivuga ko icyifuzwa ari uguhuza ubumenyi bwo mu ishuri n’ubukenewe ku isoko, ari na yo mpamvu bari gukubita hasi hejuru n’abafatanyabikorwa ngo haboneke ibisubizo birambye kandi bigendana n’igihe.
Umuyobozi Mukuru wa HEC Dr. Edouard Kadozi, yemeje ko icyuho gihari kigomba kuzibwa binyuze mu mavugurura atandukanye arimo integanyanyigisho, uburyo bw’imyigishirize, kugenzura uburyo ingamba zifatwa zishyirwa mu bikorwa n’ibindi.
Ati: “Turashaka kureba ko abanyeshuri bava mu mashuri makuru na kaminuza baba bafite ubumenyi isoko ry’umurimo rikeneye. Ibyo bituruka mu gihe amaporogaramu y’uburezi ategurwa cyane mu mashuri makuru agatangira ateguwe neza ashobora gusubiza ibyo isoko ry’umurimo rikeneye.”
Dr. Kadozi avuga ko ubushomeri bugaragara mu basoje amashuri bwerekana neza icyuho gihari ndetse bigashimangirwa n’abaha imirimo abasoje amashuri bahora bijujutira ko nta bumenyi bujyanye n’ubukenewe bafite.
Ati: “Icyuho kiragaragara kandi bigararagarira mu bushomeri bw’abarangije amashuri n’uburyo abo ku isoko ry’umurimo bakomeza babivuga.”
Yongeyeho ati: “Ibyo iyo ubuyumvise ureba aho ikibazo kiri cyane cyane ugasanga kiraturuka mu buryo gahunda cyangwa integanyanyigisho zitegurwa, uburyo zigishwa n’uburyo bikurikirwanwa.”
Yongeyeho ko imikoranire y’Inganga z’Umwuga izatuma bamenya uko hategurwa gahunda y’uburezi n’uburyo ishyirwa mu bikorwa n’amavugurura agenda yongerwamo uko ibihe bisimburana.
MIFOTRA iherutse kugaragaza ko abanyeshuri bakwiga ariko bakongererwa ubushobozi ku buryo ubumenyi bahabwa bujyanishwa n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo.
Minisitiri wa MIFOTRA Amb. Christine Nkulikiyinka, yagaragaje ko hari intego yo guhanga imirimo irambye ariko mu bigiye kuzashyirwa mu bikorwa; hari kurebwa uko abasohoka mu mashuri baba bafite ubumenyi bubafasha kwisanga ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati: “Ni iki twigisha abantu basohotse mu mashuri? Ese baba bashoboye ku buryo bahita bajya mu mirimo? Harimo gahunda z’uko twakongerera ubushobozi abantu bari mu ishuri nabarirangije kugira ngo bibafashe kuva mu ishuri babona umurimo.”
Ubushakashatsi bwo muri Nyakanga 2025, bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurushamibare, NISR ku miterere y’umurimo (LFS 2025 Q2) bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri kiri ku kigero cya 13.4% kivuye kuri 16.8% cyariho mu 2024, (LFS 2024 Q2).
NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka abantu 5 mu 10 bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga imyaka 16 kuzamura bafite akazi.
Ubwo bushakashatsi kandi bwagaragaje ko muri Gicurasi 2025, abari mu kigero cy’imyaka yo gukora bari miliyoni 8.5 muri bo, abafite akazi bari miliyoni 4.5, ibihumbi 710 ari abashomeri mu gihe abandi miliyoni 3.2 badafite akazi ndetse batari no ku isoko ry’umurimo.



