Inkura z’umweru zafunguriwe ibice byose bya Pariki y’Igihugu y’Akagera

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko inkura z’umweru u Rwanda rwakiriye mu kwezi k’Ugushyingo 2021, kuri ubu zafunguriwe imisozi n’amataba byose bigize Pariki y’Igihugu y’Akagera, nyuma y’amezi agera ku munani zikurikiranirwa hafi mu byanya byabugenewe.

Bivugwa ko izo nkura z’umweru zigera kuri 30 zikigera mu Rwanda, zahise zirekurirwa mu cyanya gito cyabugenewe muri Pariki y’Igihugu y’Akagera aho zitashoboraga kurenga ngo zijye muri Pariki yose, zikajya zigaburirwa, zihabwa amazi no kuzimenyereza ikirere gishya zajemo.

Icyo gihe zakurikiranirwaga hafi kugira ngo harebwe uburyo imibereho yazo itangira kwisanisha n’iyo mu Rwanda. Nyuma y’ibyumweru birindwi, izo nkura z’umweru zarekuriwe mu kindi cyanya cyisumbuyeho mu bugari, aho zabashaga kwigaburira, kwishakira amazi yo kunywa kandi zikanabasha guhura n’andi moko atandukanye y’inyamaswa zibarizwa muri Pariki.

Ubuyobozi bwa Pariki bushimangira ko amatsinda yashyiriweho gukurikirana imibereho y’izo nkura akomeje gukora akazi ashinzwe neza mu gukurikirana ubuzima, imyitwarire n’ubwisanzure zigirana n’izindi nyamaswa bihurira mu bice bitandukanye.

Buri munsi ayo matsinda akusanya amakuru mu gukusanya amakuru y’uko izo nkura zifite umutekano usesuye aho zibasha kujya hose. Gusa kuri ubu zemerewe kuzenguruka no kwitunga muri Pariki yose, ni ingenzi gushimangira ko zikirimo kwiga ku kirere gishya cy’u Rwanda gitandukanye no mu cyaya gikomye cya Phinda muri Afurika y’Epfo aho zaturutse.

Abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera basabwe kujya bigengesera kugira ngo batazahura n’izo nyamaswa batunguwe, bagirwa inama yo kujya basiga intera nini hagati yazo n’imodoka ibatwaye mu gihe barimo kuzireba, cyangwa bafata amafoto yazo.

Ibyo ngo bizafasha kandi mu gutuma izo nkura zimenyera ba mukerarugendo vuba. Kuba izo nyamaswa zemerewe gukwirakwira muri Pariki yose byazihaye amahirwe yo kugabanya umubu wa tsese wazibasiraga ziri ahantu hamwe, bityo zikaba zizarushaho kugira amagara mazima uko zirushaho kuryoherwa n’ubwisanzure bwo kuba ku buso bugari cyane.

Izo nkura zaje mu Rwanda zisanga izindi zimaze imyaka itanu zigaruwe muri Pariki y’Akagera. Abakurikirana ubuzima bw’izo nkura z’umukara bavuga ko zikomeje kwiyongera by’umwihariko muri uyu mwaka.

Muri Kamena 2022, amatsinda ashinzwe gukurikirana imibereho y’izo nyamaswa yemeza ko yagiye abona inkura ziyongereye ku zageze mu Gihugu nyuma y’imyaka 10 u Rwanda rwari rumaze rutazigira kubera ba rushimusi bari barazimaze.

Ayo matsinda avuga ko yabaruye inkura z’umukara 221, kandi zikaba zikomeje kubaho mu buzima bwiza kuva mu 2017 ubwo gezwaga mu Gihugu.

Kuva Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangira gufatanya na African Parks mu rugendo rwo kugarura inkura muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, bivugwa ko nta n’imwe irashimutwa mu gihe hakomeje kuboneka ubwiyongere bw’izivuka umunsi ku wundi.

Uwo ngo ni umusaruro w’ubufatanye bw’inzego zose by’umwihariko abashinzwe umutekano wa Pariki, ibikorwa byo gukurikirana ubuzima bw’inyamaswa n’amategeko yakajijwe ahana ba rushimusi.

Inkura zazanywe mu Rwanda guhera mu 2017 ziyongereye ku buryo budasanzwe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 24, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE