Inkubito z’Icyeza’ zisaga 7600, abenshi bakora imirimo yafatwaga nk’iy’abagabo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Imbuto Foundation, Shami Elodie yatangaje ko abakobwa b’Inkubito z’Icyeza’, basaga 7 600, bakora imirimo itandukanye yiganjemo iyari isanzwe ifatwa nk’iy’abagabo.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu avuga koko kuva ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa bwatangizwa na Madamu Jeannette Kagame, bumaze guteza imbere abagore n’abakobwa basaga 7600.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, y’Ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa bikorwa n’Umuryango Imbuto Foundation.

Abo bakobwa b’indashyikirwa inkubito z’Icyeza, bari mu mirimo itandukanye aho bamwe ari abaganga, abanyamakuru, abasirikare, ba rwiyemezamirimo n’abandi.

Shami Elodie yagaragaje iyo myaka 20 ishize, yabaye iyo kugaragaza ubutwari bw’abakobwa.

Ati: “Ni imyaka 20 y’intsinzi kandi y’iterambere. Uyu munsi kandi turizihiza abaduteranyirije hano twese, nta bandi ni abakobwa b’inzozi, b’Inkubito z’Icyeza, intwari cyane.”

Yavuze ko kuva iyi gahunda yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa yatangizwa na Madamu Jeannette Kagame mu 2005, igamije gushishikariza abana b’abakobwa gutsinda no kwiyemeza kugera kure.

Yagize ati: “Twifuza ko umukobwa abona ko ashoboye, kandi twabonye ko iyo abonye amahirwe ayabyaza umusaruro. Kugira ngo dukomeze kumushyigikira twashyizeho igikorwa ngarukamwa cyo guhemba abakobwa batsinze ku rwego rwo hejuru, bakaba urugero rwiza ku bandi.”

Shami yumvikanishije ko abo bakobwa badahabwa ibihembo gusa ahubwo ko Imbuto Foundation ikomeza kubaba hafi, ikabakurikirana ibafasha gukura mu bwenge no mu bitekerezo, binyuze mu mahuriro no mu nama zitandukanye, mu mashuri yisumbuye n’amakuru.

Yagize ati: “Dufite Inkubito z’Icyeza zirenge 7 600 ziri hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Bari mu mirimo itandukanye benshi muri bo bari mu yo kera twahoze dufata nk’iy’abagabo.”

Uwo muyobozi yashimiye ababyeyi n’abarezi kuba barafashije abo bana b’abakobwa kugera ku nzozi zabo.

Ati: “Nubwo twishimira, umusaruro w’imbuto twabibye zatanze umusaruro, ntitwirengagiza imbogambizi ababyeyi n’abarezi bahura na zo, tunabashimira ibisubizo mwishamo kugira ngo mufashe igihugu kurera.”

Yakomeje asaba inkubito z’icyeza gukomeza ubutwari bwabo abasaba gukomeza kuba igisubizo cy’uyu umunsi n’ahazaza h’u Rwanda.

Ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’abakobwa bwatangijwe na Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Jeannette Kagame, mu mwaka wa 2005, bugamije gukemura ikibazo bitandukanye bishingiye ku gitsina mu burezi, binyuze mu gushishikariza no kongerera abakobwa ubushobozi bwo kwiga, kuguma mu ishuri no kwitwara neza.

Uyu mwaka, abakobwa bose bazashimirwa ni 471 baturutse hirya no hino mu Gihugu hose.

Muri bo, 123 barahabwa ibihembo muri ibyo birori byabereye kuri Intare Conference Arena, mu gihe abandi bazabiherwa mu mashuri yabo.

Buri mwaka, Imbuto Foundation ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa, batanga ibihembo ku bakobwa bitwaye neza mu myigire yabo mu rwego rw’ubu bukangurambaga.

Ibihembo bitangwa birimo ibikoresho by’ishuri, inkunga y’amafaranga yo gutangira kwizigamira, ndetse n’amahugurwa mu by’ikoranabuhanga ku barangije amashuri yisumbuye.

Inkubito z’Icyeza, abakobwa berekanye ubutwari bwo kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie yatangaje ko Inkubito z’Icyeza 7600 zimaze guhembwa zikaba ziri mu mirimo yafatwaga nk’iy’abagabo
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 24, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE