Ingoro Ndangamurage yitiriwe Kandt igiye guhindurirwa izina

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco mu Rwanda (RCHA) bwatangaje gahunda yo guhindurira izina ingoro ndangamurage yitiriwe Umudage Richard Kandt mu rwego kurushaho kubungabunga amateka y’ubukoloni bw’u Budage mu Rwanda.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imurika rishya (New Permanent Exhibition) ryashyizwe muri iyi Ngoro Ndangamurage yitiriwe Kandt, iherereye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Iri murika rishya rigaragaza amateka y’ubukoloni mu Rwanda. Rigaruka kandi ku ngaruka zikomeye ubukoloni bwagize ku muco n’indangagaciro by’Abanyarwanda ndetse rikerekana ibisigisigi by’izi ngaruka bikigaragara kugeza uyu munsi. 

Intebe y’Inteko Amb. Masozera Robert, yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amateka yaranze ubukoloni bw’u Budage mu Rwanda, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’iy’u Budage bateganya guhindurira izina iyi ngoro kugira ngo bigire igisobanuro nyacyo kijyanye no kubungabunga amateka yayo.

Yavuze ko babisabwe n’abasura iyo ngoro bagasanga irimo amateka y’Umudage Richard Kandt gusa nyaramara hari amateka menshi yaranze ubukoloni bw’u Budage mu Rwanda atarashyirwamo.

Icyakora agaragaza ko nta zina rishya rirategurwa gusa ko irizashyirwaho rizaba rijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amateka ayirimo.

Ati: “Tuzirihundura ariko ntabwo turahitamo izina, gusa icyo tuzi ni uko rigomba kujyana n’ibimuritswemo hano, kandi ibimuritswemo ni ibijyanye n’amateka y’ubukolini bw’Abadage. Ishobora no kwitwa Ingoro y’Ubukoloni bw’Abadage, tuzajya inama turebe. Bigira amategeko abigenga, hari inzira bicamo”.

Yongeyeho ati: “Abashyitsi badusura baza hano, baba Abanyamahanga n’Abanyarwanda, barasuraga ukabona ntabwo banyuzwe. Bakabona ari ingoro irimo gushimagiza cyane ubukoloni, bakabona amateka arimo ntaho abavana nta n’aho abaganisha, nuko batangira kujya basaba ngo ibintu bimwe na bimwe bihinduke harimo iri zina rya Richard Kandt. Hari ikibumbano cye, bakabona kuva ku ntangiriro kugera ku iherezo haravuga ubuzima bw’Umudage wabayeho witwaga Richard Kandt.”

Yongeyeho ko nk’Inteko y’Umuco yasesenguye isanga bikwiye ko amateka kuri iyo ngoro yahinduka ikavugururwa, anemeza ko uretse kuba bagiye guhindurira izina iyi ngoro n’ikibumbano cy’uyu Mudage Kandt wayitiriwe kizakurwaho mu minsi ya vuba.

Yavuze ko kandi Leta y’u Rwanda irimo gukorana n’iy’u Budage mu kubona ibimenyetso ndangamateka bizashyirwa muri iyi ngoro.

Ati: “Ntabwo twari kubikora tudafatanyije n’Abadage, kuko na bo bari mu bihe byo kwigobotora amateka yabo abaremereye, cyane cyane urubyiruko iyo bumva amateka yabo bakoreye ku Rwanda baba bumva bagomba kubihindura.

Twagombaga gukorana cyane cyane ko ibyo twari dukeneye kumurika hano bari babifite, dutangirana rero urwo rugendo. Baduha amafoto amanitse hano, ingoro z’umurage zaho, inzu z’ishyinguranyandiko zaho, ibitabo, turafatanya kugera tugeze kuri iri murika.”

Amb. Masozera yasobanuye ko ari abashakashatsi b’Abanyarwanda biyandikira aya mateka ashyirwa muri iyi ngoro ndangamurage, mu gihe bakeneye gihamya z’aya mateka bakazisaba Abadage.

Yavuze ko gukomeza gusigasira aya mateka bizakomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Budage.

Amabasaderi w’u Budage mu Rwanda, Heike Uta Dettmann yatangaje ko igihugu cye cyishimiye ko aya mateka akomeza kubungabungwa kuko bizagirira akamaro urubyiruko.

Yagize ati: “Nishimiye kuba ndi hano mu gufungura ingoro ndangamurage aho Abanyarwanda n’abandi bashakashatsi bazabona umwanya, ahantu hagezweho ndangamurage, hagaraza amateka y’ubukoloni. Ni ahantu hasobanura byinshi hifashishijwe amafoto, inyandiko ku mateka, ni ahantu heza ho gusura, kandi ni ahantu higisha abakiri bato ibyabaye mu mateka.”

Amb. Heike yijeje ko Leta y’u Budage binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izakomeza gutera inkunga ibi bikorwa byo kubungabunga amateka y’ubukoloni mu Rwanda.

Inteko y’Umuco mu Rwanda ivuga ko izo mpinduka zizafasha urubyiruko gusobanukirwa amateka, zikanafasha abashakashatsi bakeneye byinshi ku mateka y’u Rwanda mu gihe cy’u Bukoloni, na ba mukerarugendo baza kuyisura bazasobanukirwa byinshi ku mateka n’umuco.

Ni ingoro kandi izafasha u Rwanda kubungabunga amateka mu gihe kirekire kuko amateka yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Igitekerezo cyo kuvugurura Inzu Ndangamurage mu Rwanda cyatangijwe mu mwaka wa 2017, ubu inzu yahoze ari iyo kwa Habyarimana i Kanombe na yo yahinduriwe izina, ikaba yitwa Inzu Ndangamurage y’Ubugeni n’Ubuhanzi, kimwe  n’izindi zavuguririwe amateka kugira akomeza asigasirwe mu buryo bwuzuye.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 23, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE