Ingo zigerwaho n’amashanyarazi zigeze kuri 85%, ibiciro bigiye kuvugururwa 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image
Caption here (Noella Nyirabihogo, GPJ Democratic Republic of Congo)

Nyuma yo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu kwihaza ku mashanyarazi, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje amavugurura y’ibiciro by’amashanyarazi mu myiteguro yo guharanira kugera ku ntego yo kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi. 

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 15 Nzeri, ni yo yasuzumye intambwe imaze guterwa mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi, kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije kandi ntubure. 

Imibare yemejwe n’inzego zibishinzwe igaragaza ko ingo zigerwaho n’amashanyarazi ziyongereye zikagera kuri 85% mu mwaka wa 2025 mu gihe zari munsi ya 2% mu mwaka wa 2000. 

nama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye. 

Ni umwanzuro wafashwe kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwa remezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwa remezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye.

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko bitarenze mu mwaka wa 2029 ingo zose zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi, nk’imwe mu nkingi zikomeye zishyigikita iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. 

Ibindi byagarutsweho mu Nama y’Abaminisitiri 

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yayobowe  na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri 2024/2025 n’itangira ry’umwaka w’amashuri 2025/2026. 

Hagaragaye umusaruro mwiza mu byiciro byose by’amashuri abanza n’ayisumbuye, bitewe ahanini na gahunda nzamurabushobozi n’uruhare rukomeye rw’abanyeshuri n’ibigo by’amashuri. 

Umwaka w’amashuri 2025/2026 watangiye neza ku itariki ya 8 Nzeri 2025. Ababyeyi barakangurirwa gukomeza ubufatanye n’ibigo by’amashuri kugira ngo umusaruro uva mu myigire urusheho kwiyongera. 

Inama y’Abaminisitiri yagejejweho imyiteguro y’Igihembwe cy’ihinga 2026A, isanga igeze ku ntambwe ishimishije. 

Abahinzi barakangurirwa kurangiza gutegura ubutaka, gutera imbuto ku gihe no gukoresha neza inyongeramusaruro (imbuto z’indobanure n’ifumbire) kugira ngo barusheho kubona umusaruro ushimishije. 

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe imyiteguro y’Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku rwego rw’Isi. 

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rizaba ribereye ku mugabane wa Afurika, rikazabera i Kigali kuva ku wa 21 kugeza ku wa 28 Nzeri 2025. 

Imyiteguro yose irimo kugenda neza, abaturage bakaba bakangurirwa kwitabira iki gikorwa cy’imbonekarimwe, baryoherwa n’icyumweru cy’isiganwa ry’amagare. 

Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe gahunda yo kongera ingano n’ubuso buteyeho amashyamba hamwe n’ibindi bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Gihugu cyose, harimo n’imijyi. 

Ibi bikorwa bizagirwamo uruhare n’imiryango hamwe n’abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda. 

uruhare n’imiryango hamwe n’abafatanyabikorwa, kandi bizafasha u Rwanda guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kurengera ibidukikije, guhindura imibereho n’uburyo bwo kubaho, no kurema amahirwe y’iterambere rirambye. 

Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati y’Umuryango wo kurengera ibidukikije witwa African Parks Networks na Guverinoma y’u Rwanda. 

Inama y’Abaminisitiri yemeje itangwa ry’Ubwenegihugu Nyarwanda. 

Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: 

• Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza y’imyitwarire rikanagenga Komite z’imyitwarire mu Ngabo z’u Rwanda. 

• Iteka rya Minisitiri ryemeza ko abantu bimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange kugira ngo hubakwe urugomero rw’amazi n’umuyoboro wo kuyakwirakwiza uva mu Karere ka Gicumbi werekeza mu Karere ka Nyagatare. 

Inama y’Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu mu Rwanda bakurikira: 

• Bwana Victorino-Nka Obiang Maye, Ambasaderi wa Repubulika ya Equatorial Guinea mu Rwanda, afite icyicaro i Brazzaville. 

• Bwana Husain Saif Aziz Al – Harthi, Uhagarariye inyungu (Honorary Consul) z’Ubwami bwa Oman mu Rwanda. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 16, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE