Ingo 2 750 ziganjemo iziyobowe n’abagore zahawe amashanyarazi bibahindurira ubuzima
Ingo 2 750 zo mu Turere 10 ziganjemo iziyoborwa n’abagore za n’abandi bafite ubushobozi buke bahawe umuriro w’amashanyarazi, bamwe bibakura mu bwigunge, bakavuga ko byabahinduriye ubuzima.
Ni ibikorwa byagejwejwe ku bagore bayobora ingo 1 654 n’abandi b’amikoro make 1 096 bikozwe ku bufatanye bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu REG n’Ikigo gishinzwe iterambere cy’abadage GIZ, mu gihe cy’umwaka umwe.
Ni ibikorwa bakorewe ku buntu kuko bagejejweho amatara, insinga ndetse bagakorerwa imirimo yo kugeza umuriro mu nzu zabo kugeza batangiye gucan, akaba ari ibintu bishimira ko byahinduye ubuzima bwabo.
Ingo zabonye amashanyarazi ziri muri Rwamagana ni 182, Musanze 339, Rubavu 273, Nyaruguru 419, Nyamagabe 142, Kayonza 200, Bugesera 163, Muhanga 483, Ruhango 413, Kamonyi 136, zose hamwe zikaba 2,750 muri zo 1654 zikaba ziyobowe n’abagore.
Abo mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Kamamana, mu Kagari ka Kaduha, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana barishimira ko kuri ubu bavuye mu icuraburindi nyuma yo kugezwaho umuriro w’amashanyarazi bakaba bari mu iterambere kubera kubona amashanyarazi.
Muhimakazi Beatrice yagize ati:’’Njyewe nkibona umuriro nayiraye ku ibaba, naraye ntekereza televisiyo, bwacyeye nagezeyo nayiguze mpita nzana nuza kuyensitara, nawe ndamuhemba. Rwose tutarabona amashanyarazi twari mu bwigunge, dufite agahinda kenshi ariko uyu munsi dufite umunezero, dufite ibyishimo, turacana, turakoresha amatelevisiyo, telefoni zirakora, ibyo byose tubikesha Umukuru w’igihugu. Ubu twateye imbere.’’
Musabwamana Beatrice na we yagize ati: ‘’Mbere y’uko tubona amashanyarazi twari tubayeho nabi, ariko nyuma tubonye amashanyarazi twarishimye cyane kuko twabonye impinduka nyinshi, iradio turara twumva tukamenya aho igihugu kigeze, hari Byinshi duteganya gukoresha uyu muriro nitubona igishoro nko gucuruza amata, abana ku mashuri bagiye kubona uko biga neza n’ibindi.’’
Ayubusa Turikumana Olivier, Umuyobozi ushinzwe ishyirwamubikorwa ry’imishinga (Project Manager) muri REG mu ishami ryayo rya EDCL avuga ko uyu mushinga wari ugamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi, ariko by’umwihariko hitawe ku ngo zifite amikoro maKe zikaba zinaherereye ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi ariko izo ngo zigasigara zitabonye amashanyarazi kubera ubushobozi buKe bwazo.
Yagize ati: ‘’Umwihariko w’uyu mushinga ni uko twabahaye kashi pawa (cashpower) tukanabafasha kugeza mu ngo ayo mashanyarazi (installation) ku buntu, ku berako ari za ngo twagiye tubona zitandukanye n’izindi zitabona 50 000 Frw cyangwa 100 000 Frw ngo bigereze amashanyarazi mu nzu ndetse n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi nk’amatara n’ibindi; tubibahera ubuntu ngo biteze imbere.
Yakomeje agaragaza ko hari ibiganiro bitanga icyizero ko n’ingo zasigaye zitabonye ayo mashanyarazi nazo ko ari vuba. Ni umushinga watangiye mu Ukuboza 2024 urangira muri Kamena uyu mwaka wa 2025.
Dorothée Merkl, Umuyobozi w’imishinga no guteza imbere ingufu muri GIZ (Project Coordinator/Energy Advisor, Energising Development (EnDev) avuga ko hari n’ibindi biganiro barimo gukorana na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) bigamije kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi ku batishoboye.
Yagize ati: ‘’Mu by’ukuri twishimiye umusaruro watanzwe n’uyu mushinga watumye hari abagore bayoboye ingo 1 654 babona amashanyarazi bakava mu bwigunge, turi mu biganiro na REG bigamije kongera inkunga y’amayero 100 000, bizadufasha kongera ingo zigerwaho n’amashanyarazi nibura zikagera ku 6 700.”
Ni umushinga ufite agaciro hafi miliyoni zigera kuri 600 000 z’amafaranga y’u Rwanda.
REG igaragaza ko kuri ubu imaze kugeza ku baturage amashangarazi ku kigero kingana na 85%, ikaba ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage 100% bitarenze mu myaka itanu iri imbere.

