Ingengo y’Imari ya Leta ya 2023/2024 izagera kuri miliyari 5030.1 Frw

Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2023/2024 ingana na miliyari 5030.1 Frw aziyongeraho agera kuri miliyari 265.3 Frw mu ivugururwa ryayo
Ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta 2023/24, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana ayo mafaranga aziyongeraho agera kuri Miliyari 265.3 ugereranyije na Miliyari 4,764.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka.
Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 3,152.8 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 63% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 652.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 13% by’Ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 1,225.1 bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 87% by’Ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.
Amafaranga ari mu ngengo y’imari mu mwaka utaha wa 2023/2024 yasaranganyijwe hagendewe ku nkingi eshatu za Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1).
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko ingengo y’imari yateguwe hakurikijwe ibyo abaturage bakeneye birimo kongera gushyira imbaraga mu buhinzi, no kongera ibikorwa remezo.
Basabye ko ingengo y’imari yarushaho gukoreshwa neza kugira ngo Igihugu kigere ku byo cyiyemeje.

