Ingengo y’imari ya 2025/2026 ingana na miliyari 7 032,5 Frw yemejwe

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2025/2026 ingana na miliyari 7,032.5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ni umushinga ugaragaza ko ingengo y’imari iziyongeraho miliyari 1,216.1 Frw, bingana na 21%.
Nkuko ku ya 12 Kanama, 2025, byasobanuwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa yagaragaje ko ingengo y’imari ya 2025/26 ingana na 7 032 556 390 969 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba yariyongereyeho miliyari 1 216, 2 Frw bingana na 21% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2024/25 yari miliyari 5.816,4 Frw.
Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2025/26 igizwe n’igice cy’amafaranga azinjira n’igice cy’amafaranga azakoreshwa.
Ku bijyanye nuko amafaranga azinjira, miliyari 4 105, 2 Frw azaturuka imbere mu gihugu harimo miliyari 3 628 Frw azava mu misoro na miliyari 477,2 Frw ava mu bindi bitari imisoro.
Andi mafaranga azinjira nk’inkunga z’amahanga azagera kuri miliyari 585,2 Frw naho ay’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 190,3Frw, aturuka ku nguzanyo z’amahanga azagera kuri miliyari 2 151,9 Frw.
Muri rusange, amafaranga azava imbere mu gihugu hiyongereyeho inguzanyo z’amahanga Igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 91,7% by’ingengo yose y’imari y’umwaka wa 2025/26, bigaragaza ubushobozi bw’Igihugu cyacu bwo gukomeza kwigira.
Ku bijyanye n’amafaranga azakoreshwa, hasobanuwe ko miliyari 4 352,9 Frw angana na 62% b’ingengo y’imari yose ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe naho miliyari 2 679,6 Frw akazakoreshwa mu mishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta.
Ingengo y’imari yasaranganyijwe hakurikijwe inkingi 3 za Gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha terambere.
Kwihutisha iterambere ry’ubukungu byagenewe miliyari 4 417,2 Frw, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage byagenewe miliyari 1 526,9 Frw, guteza imbere imiyoborere myiza bigenerwa miliyari 1 085,4 Frw.
Hakomeje hasobanurwa ibikorwa by’ingenzi byahawe umwihariko muri buri nkingi.
Mu nkingi yo kwihutisha iterambere
hasobanuwe ko hitawe ku kwihutisha iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, inganda na serivisi, kongera igenamigambi ry’ibikorwa byongera ubudahangarwa bw’ibidukikije mu nzego zose za Leta, guteza imbere urwego rw’inganda zikora iby’iwacu mu rwego rwo kongera ubwiza bw’ibyoherezwa mu mahanga, no kugabanya icyuho kiri hagati y’ibicuruzwa.
Kongera ingufu mu rwego rw’imari, kongera ibikorwa remezo by’isakazamakuru n’ikoranabuhanga, ingufu, isuku n’isukura, guteza imbereimijyi n’imiturire y’icyaro, gutwara abantu n’ibintu, gushyira imbaraga mu gucunga neza umutungo rusange n’ibindi.
Mu nkingi y’imibereho myiza y’abaturage
Hitawe ku kugira abaturage bashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe, babayeho nez,a bafite n’ubuzima bwiza ndetse n’urwego rwo kwivuza ruteye imbere, kuzamura ubushobozi bw’ibigo mbonezamikurire y’abana mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, gushyigikira gahunda yo guteza imbere abaturage bakivana mu bukene, guteza imbere ireme ry’uburezi no guteza imbere umuco w’ubudaheranwa mu Banyarwanda.
Mu nkingi y’Imiyoborere Myiza
Hitawe ku guteza imbere imitangire myiza ya serivisi no gucunga imari n’umutungo rusange mu nzego zose, gukomeza gushimangira ireme ry’imiyoborere myiza n’ubutabera, kongera imbaraga ku muturage mu gutanga ibitekerezo mu bimukorerwa, gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka amahoro n’umutekano mu buryo burambye no gukomeza kubaka urwego rw’ububanyi n’ubutwererane n’amahanga mu buryo butajegajega.
Ibindi bikorwa by’ingenzi byahawe umwihariko mu ngengo y’imari 2025/26, harimo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga gishya cya Kigali, no kwagura ibikorwa bya RwandAir, kwashyura umwenda w’igihugu, gukomeza kugaburira abana mu mashuri, kugura no gutangira ku gihe inyongeramusaruro z’ubuhinzi harimo ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanuren’ingengo y’imari yagenewe kwakira Shampiyona y’Isi y’amagare 2025.