Ingengabitekerezo ya Jenoside ntiganirwaho uko bikwiye- Dr Bizimana

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko mu Rwanda byagaragaye ko hari aho ingengabitekerezo ya Jenoside itaganirwaho uko bikwiye, ahubwo usanga hari abayihunga.
Yagize ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside usanga itaganirwaho uko bikwiye abantu barayihunga, kandi Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yangije umuco n’indangaciro. Hari Akagari ushobora kujyamo ugasanga abakuru bahatuye nka 95% bakoze Jenoside; abo bantu se urumva bigisha iki abatoya niba bataganira ku kuri?”
Mu kiganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Imibereho myiza n’Uburenganzira bwa Muntu kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira 2025, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko hafashwe ingamba ko abagiye kurangiza igihano cya Jenoside mbere ho ukwezi bigishwa indangagaciro za Kinyarwanda, n’uko babwiza ukuri imiryango yabo.
Ati: “Uko kwezi tukubonamo umusaruro wo kumva ko ubwo barangije igihano bakwiye no gutanga umusanzu wabo, bakagaragaza n’ububi bwacyo.”
Dr. Bizimana yavuze hamaze guhugurwa ibyiciro 3 kandi kuva byahugurwa nta bahoze bafungiwe Jenoside bagihohotera abacitse ku icumu.
Yavuze kandi ko gahunda y’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa yashyizwe mu mihigo y’abakozi b’Uturere kugira ngo bazakomeze kubikurikirana.
Ati: “Mu gihe abarezi bazabasha kubisobanurira abana barera ku mashuri n’abandi bari mu mahuriro y’ubumwe n’ubwiyunge bakaganira ku mateka, bizafasha abantu kwirinda Jenoside. Birasaba kubanza kwiyakira, niba umuntu atarakira amateka ye n’iyo yagira imyaka 80 nta kintu yakwigisha abato.”
Yakomeje avuga ko n’abayobozi bakuru bakwiye kwicara bakaganira ku mateka ya Jenoside, kuko byagaragaye ko hari abanga kuyigisha nyamara bayazi.
Yagize ati: “Abagize amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge, twarabandikiye turababwira ngo mwica ibintu hejuru. Muvuge inzitizi, turanabisobanura munatandukanye ibintu, ubumwe buhuriweho n’Abanyarwanda. Ubwiyunge burareba uwakoze ubwicanyi n’uwo yabukoreye.
Uwakoze Jenoside ni we vumva uburemere bw’ibyo yakoze, akabona kujya kwiyunga n’uwo yabikoreye.”
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko abakoze Jenoside badakwiye kongera gukoresha ijamabo ngo “abo twahemukiye” ahubwo ni abo biciye.
MINUBUMWE itangaza ko ikomeje ubukangurambaga mu gusobanurira abaturage aho Jenoside n’intambara y’abacengezi bitandukanira kuko byagaragaye ko hari ababyitiranya.
Iyo Minisiteri kandi ikomeza isobanura ko n’abantu bagize uruhare mu guhisha Abatutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside, bagatanga ubuhamya bufasha benshi.
Ati: “Ubu turimo gufata amashusho y’Abarinzi b’Igihango n’abandi bagatanga ubuhamya binyuze muri za filimi, zikamenyakanishwa, zikerekwa abanyeshuri, tukarushako kubimenyekanisha.”
Senateri Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yavuze ko kwigisha amateka ari umurimo ugoye, ariko avuga ko ibyiza byo kuyigisha byakorerwa mu mashuri, icyakora yanenze abayobozi b’amashuri baba badashaka gucukumbura ibiri mu mateka.
Ati: “Mu mashuri yacu harebwa uko abantu bafite icyo batanga, bashobora gutumira n’umuntu uzi amateka akaza mu ishuri, akayigisha.”
Senateri Kanziza yavuze ko abageze mu za bukuru bakwiye gukomeza kwifashishwa mu kwigisha abato ibyabaye kandi bishingiye ku kuri.
Imibare ya MINUBUMWE igaragaza Igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda cyagiye kizamuka buri mwaka aho ubushakashatsi bwakozwe muri 2010, igipimo cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.
Ni mu gihe igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kuri ubu kinagaragaza ko 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza, naho 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo; mu gihe 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo bwa buri munsi.
