Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi – Dr Thierry Murangira

Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari mbi kuko uyigaragaweho aba anyuranyije n’amategeko bityo akaba yakurikiranwa mu butabera.
Dr Murangira yabigarutseho mu kiganiro yatanze, ubwo hasozwaga icyiciro cya Kane cya Ndi Umunyarwanda mu mashuri makuru na kaminuza.
Insanganyamatsiko: yagiraga iti ‘Uruhare rw’amashuri makuru na kaminuza mu kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.’
Umuntu ugaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside, Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko itegeko rikurikizwa uko riri. Niba ari ingengabitekerezo ya Jenoside azayikurikiranwaho, uwakoze Jenoside na we akurikiranwe.
Dr Thierry B. Murangira, Umuvugizi wa RIB, agira ati: “Ntabwo twajya tuvunjamo kuko ari ingengabitekerezo ya Jenoside, reka tuyivunjemo Jenoside. Ingengabitekerezo ya Jenoside ni mbi ariko nyine abanyamategeko reka dukore kinyamategeko, tureke ibintu byo kuvunja.”
Abanyarwanda ntibatoye Itegeko Nshinga ngo rirangirire ahongaho. Urwego rw’Ubugenzacyaha rusanga ahubwo bitanga icyo bita umukoro wa buri muntu wese.
Irangashingiro ry’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rigira riti: ‘Twebwe Abanyarwanda twiyemeje gukumira icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurandura burundi ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose; amacakubiri n’ivangura, amoko cyangwa n’ikintu icyo ari cyo cyose.’
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Ubwo biduha inshingano zo gukumira, kugira uruhare ni ibya buri muntu wese ntawe uvuyemo.
Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragariramo byose nk’ivangura, ni inshingano za buri muntu noneho bikaba umwihariko kuri buri munyarwanda, ntabwo ari urwego rumwe cyangwa urundi, ntabwo ari ibya Minisiteri imwe cyangwa iyindi.”
Dr Murangira yakomoje ku itegeko ryo ku wa 28/08/2018 ryerekeye icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.
Ingingo ya 4 y’iri tegeko rigira riti: “Umuntu ukorera mu ruhame igikorwa; haba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, aho kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe.”
Avuga ko ufite iyo mitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose, aba afite ingengabitekerezo. Uhamijwe n’urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7.
Urwego rw’Ubugenzacyaha rugaragaza zimwe mu ngero zerekana ingengabitekerezo ya Jenoside.
Dr Murangira avuga ko izi ngero zakomotse ku birego by’abahamijwe ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Izo ngero z’amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ni “Twongeye kugira Imana Jenoside ikaza ni wowe twaheraho twica, Umututsi witwa .,.. akwiye gupfa,…..”
Aya magambo RIB yerekana ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibyaha bifitanye isano na Jenoside, igaragaza ko harimo ibyaha bigera kuri Bitanu; kuyihakana, kuzimiza ibimenyetso, kwiba cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside…
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, MINUBUMWE, yo igaragaza ko imibare y’ubumwe n’ubwiyunge ishimishije kuko iri hejuru ya 90%.
Eric Uwitonze, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, yavuze ko akurikije mu biva mu bushakashatsi, Abanyarwanda 97% bavuga ko bibona mu bunyarwanda kurusha ibindi ibyo ari byo byose bibatandukanya.
Akomeza agira ati: “Ibyo bitwereka ko hari impinduka zabaye zizanywe na politiki y’igihugu yo gushyira imbere ubunyarwanda ari na yo yashibutsemo gahunda ya Ndumunyarwanda.”
MINUBUMWE yavuze ko urubyiruko rushishikariye kumenya amateka no kuyavomamo imbaraga zo guhangana n’ibitanya Abanyarwanda.
