Ingengabihe y’amarushanwa ya ruhago mu Rwanda ya 2025/26 yagiye hanze

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe ko FERWAFA Super Cup izaba tariki ya 2 Kanama, naho Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere igatangira tariki ya 15 Kanama 2025.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ngengabihe y’amarushanwa ateganyijwe mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, yashyizwe hanze ku wa Mbere, tariki ya 16 Kamena 2025. 

Umwaka w’imikino uzabimburirwa n’igikombe kiruta ibindi (FERWAFA Super Cup), ukaba ari umukino uzahuza APR FC yegukanye Igikombe cya Shampiyona cy’umwaka uheruka, ndetse na Rayon Sports yayikurikiye, ikanaba iya kabiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Imikino ya Rwanda Premier League izatangira tariki ya 15 Kanama 2025. Imikino yayo ibanza izarangira tariki ya 14 Ukuboza, iyo kwishyura itangire tariki ya 4 Mutarama mu gihe Shampiyona izasozwa ku wa 15 Gicurasi 2026.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira tariki ya 14 Nzeri, iy’Icyiciro cya Gatatu itangire tariki ya 18 Ukwakira mu gihe iy’Abagore mu Cyiciro cya Mbere izatangira tariki ya 4 Ukwakira iy’Icyiciro cya Kabiri igatangira ku wa 18 Ukwakira.

Igikombe cy’Amahoro mu Bagabo kizakinwa hagati y’Ugushyingo na Gicurasi (tariki ya 1) naho Igikombe cy’Intwari gikinwe kuva tarik ya 28 Mutarama kugeza ku ya 1 Gashyantare 2026.

Amarushanwa yose yagenewe igihe azakinira usibye Igikombe cy’Amahoro mu Bagore, kizatangarizwa igihe nyuma.

Amakipe atandukanye ukomeje gusinyisha Abakinnyi bashya, mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino izatangira mu gihe cya vuba.

Umukino wa FERWAFA Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC ni wo uzabimburira Indi mu mwaka w’imikino wa 2025/26
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 17, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE