Ingabo z’u Rwanda zashimiwe gukurikira ibyihebe mu Majyepfo ya Cabo Delgado

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado zikorera mu Karere ka Ancube. 

Urwo ruzinduko rwabaye ku Cyumweru taliki ya 7 Gicurasi, akaba yashimye akazi gakomeye kakozwe mu mezi atanu ashize izo ngabo hamwe n’iza Mozambique zikurikiye ibyihebe muri ako Karere ka Ancube. 

Akarere ka Ancube gaherereye mu Majyepfo y’Intara ya Cabo Delgado; ni kamwe mu duce ibyihebe bya Ansar Al Sunnah Wa Jammah (IS Mozambique) byashatsemo ubuhungiro nyuma yo kubuzwa amahwemo n’umuriro byokejweho n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique ndetse n’iza SAMIM.

Ku munsi w’ejo, Admiral Joaquim Mangrasse yakiriwe n’Umugaba w’Inzego z’umutekano z’u Rwanda zoherejwe muri ubwo butumwa Maj Gen Eugene Nkubito.

Yashimye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ubunyamwuga n’ubuhanga zikomeje kugaragaza mu kazi k’ubwitange bakomeje gukorera Igihugu cya Mozambique. 

Admiral Mangrasse yaboneyeho kuvuga ko umutekano wa Cabo Delgado n’Igihugu muri rusange ugeze ku rwego rushimishije cyane.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique muri Nyakanga 2021 ku busabe bwa Guverinoma y’icyo Gihugu. 

Ku ikubitiro Abasirikare 700 n’abapolisi 300 baroherejwe, bakigerayo bahita bakora ibitangaza kuko bambuye ibyihebe ibirindiro mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Umubare w’aboherejwe muri ubwo butumwa wakomeje kwiyongera kuko kuri ubu bamaze kurenga  2500.

Bagiyeyo bafite inshingano zo guhangana n’ibyo byihebe byari byarigaruriye ibice bitandukanye bya Cabo Delgado, biteza abaturage barenga ibihumbi 800 kuva mu byabo n’ubwicanyi bwibasiye abasivili. 

Kuri ubu abaturage barenga ibihumbi 130 bamaze gutahuka bava hirya no hino aho bari barahungiye, aho bavuga ko bitari gushoboka iyo Ingabo z’u Rwanda zitoherezwa muri iki gihugu.

Ingabo z’u Rwanda zikomeje gufatanya na Guverinoma ya Mozambique mu bikorwa byo gusubiza abaturage mu byabo, kubaha inkunga zinyuranye, no gukurikirana ibyihebe mu bice byose byahungiyemo. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE