Ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda ziri mu nama igamije gushimangira umutekano ku mupaka

Ingabo z’u Rwanda, (RDF) n’iza Uganda, (UPDF) zahuriye mu nama igamije gusuzuma uko umutekano uhagaze hagamijwe gukemura ibibazo byugarije abaturage batuye hafi y’umupaka no gushimangira umutekano ku mipaka ihuza ibihugu byombi.
Ni inama y’iminsi itatu yatangiye ku wa 18 Kamena 2025, iri kubera mu Ntara y’u Burasirazuba Akarere ka Nyagatare.
Iyo nama ibaye ku nshuro ya gatanu yahuje Abayobozi b’Ingabo zikorera hafi y’umupaka, abasirikare bakuru mu mitwe y’ingabo za RDF zirwanira ku butaka bayobowe na Brig. Gen Pascal Muhizi, mu gihe ku ruhande rw’ingabo za UPDF bayobowe na Maj. Gen Paul Muhanguzi.
Ni inama yanitabiriwe n’abandi bayobozi b’ingabo mu byiciro bitandukanye ku mpande zombi.
Impande zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama iheruka, by’umwihariko mu guhangana n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikorerwa ku mipaka, no gukumira ibindi bibazo bishobora guhungabanya umutekano muri ako gace.
Brig Gen Pascal Muhizi yashimiye itsinda rya UPDF ryitabiriye ibyo biganiro, avuga ko ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’ubushake bwo gukomeza umubano mwiza ku mpande zombi.
Yagaragaje ko ubwitange bw’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka ari inkingi ya mwamba mu mutekano n’ubufatanye mu karere.
Yongeyeho ko kurinda umutekano w’umupaka n’akarere muri rusange ari inshingano isangiwe ariko bisaba ubufatanye.
Yavuze ko RDF na UPDF bakomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, binyuze mu gusangira amakuru no guhuriza hamwe ibikorwa byo kurinda umutekano.
Brig Gen Pascal Muhizi yanagaragaje ko uko ibibazo by’umutekano bigenda birushaho gukara hakenewe uburyo bujyanye n’igihe bigakurikiranwa hakiri kare.
Ku ruhande rwa Uganda, Maj Gen Paul Muhanguzi, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, ndetse yemeza ko hakenewe ubufatanye mu kugera mu cyerekezo ibihugu byombi byihaye.
Yagize ati: “Mu gihe dushakira iterambere abaturage bacu bo ku mipaka, twiyemeje gukurikiza icyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byacu n’impanuro.”
Yongeyeho ko hari byinshi byagezweho binyuze mu bufatanye, cyane cyane gusangira amakuru y’ubutasi, ihuzabikorwa mu gucunga umutekano no gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere igirira akamaro abaturage.
