Ingabo za Senegal na Ghana zari muri MINUAR muri Jenoside zasuye u Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Itsinda ry’abahoze ari abasirikare baturutse muri Ghana no muri Senegal, bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, Loni bwo kugarura amahoro mu Rwanda (MINUAR), mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994, bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda.

Ni uruzinduko batangiriye i Kigali, ku wa 15 Kanama 2025 rugamije kuganira n’urubyiruko rw’u Rwanda, ngo barusangize amasomo akomeye y’ubutwari, ubumuntu no guhangana n’ibigeragezo.

Kuri uwo munsi bagiranye ikiganiro cyimbitse n’urubyiruko ruturutse mu Mujyi wa Kigali, ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu gihe cya Jenoside, nyuma y’uko abasirikare b’Ababiligi batereranye Abatutsi bicwaga ndetse Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku Isi, kemeje kugabanya ingabo, ibihugu byinshi byahise bikura mu Rwanda abasirikare babyo.

Ariko abasirikare baturutse muri Ghana na Senegal banze gusiga abahigwaga bituma ingabo zakoraga ubwicanyi zitangira kubarwanya. Nyamara, bakomeje ibikorwa byo gutabara, bashyira abarokotse ahantu hatekanye, banabarinda mu bihe bikomeye cyane.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Ingabire Veneranda, yashimiye cyane abahoze ari abasirikare ba Loni kuba bagarutse mu Rwanda, bagasubira ahantu habaye amateka ababaje ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Kuba mwaje hano uyu munsi, ntabwo ari ibintu bisanzwe ahubwo ni igihamya ko muzirikana igihugu cyacu. Mwahisemo kugira ubumuntu nubwo byari ibihe bigoye, Mwarakoze cyane.

Ubu kandi mukomeje kubyerekana, ko mwarokoye ubuzima bw’abantu. Icyo cyemezo ni igikorwa cy’ubutwari.”

Ingabire yabwiye abo basirakare ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ahubwo ubu rufite abaturage bunze ubumwe kandi bakomeje kwiyubaka bafite icyizere cy’ahazaza.

Ati: “Ahazaza hubakiye ku mahame arimo gukorana umwete n’ubudaheranwa dore ko ari byo mwaharaniye”

Ingabire Veneranda yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda n’abandi ati: “Nimurebe aba bagabo. Ni intwari zikiriho, ni urugero rugaragarira amaso rw’intwari ikiriho uko iba imeze.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yashimye ubutwari bw’abasirikare baturutse muri Ghana no muri Senegal, kuko banze gusubira iwabo mu gihe cya Jenoside, ahubwo bakemera kuguma ku mirimo yabo barinda abari mu kaga.

Yasobanuye ko muri ibyo bihe, ubutumwa bwa UNAMIR bwari bugoye mu buryo bukomeye.

Yagize ati: “Ntitwahuriye hano gusa ngo twumve amateka, ahubwo duhura n’abatangabuhamya b’ubuzima, bahisemo kutumva amabwiriza y’ababatoza ikibi, bagahagarara bwuma, bakemera gushyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo barengere abasivile mu bihe by’icuraburindi byabayeho mu mateka y’Isi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache wakoreraga mu ngabo za Ghana zari muri UNAMIR mu Rwanda, yasobanuye impamvu bahisemo kuguma mu Rwanda mu gihe ibindi bihugu byari byisubiyeho bigatwara ingabo zabyo.

Yagize ati: “Ntitwahisemo kuguma aha kuko twari dufite intwaro ziremereye cyangwa amabwiriza ahamye kurusha ay’abandi.

Twahagumye kubera ikintu cyimbitse kiri mu mitima yacu, ikintu cyarengaga amabwiriza cyangwa amategeko, kitubwira ko gusiga u Rwanda icyo gihe byari kuba ari uguta ubumuntu bwacu twese dusangiye. Nk’umusirikare, nari nararahiriye gukorera no kurengera.”

Itsinda riri mu ruzinduko rigizwe na Maj Gen (Rtd) Clayton Boanubah Yaache, Brig Gen (Rtd) Martin Owusu-Ababio, Brig Gen Elhadji Babacar Faye, Major (Rtd) Peter Sosi, Ex WO II Lucas Norvihoho, na Ex WO I Sampson Agyare.

Brig Gen Rwivanga Ronald, Umuvigizi w’Ingabo z’u Rwanda
Ingabire Veneranda, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa byo kwibuka no kurwanya Jenoside muri MINUBUMWE
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kanama 16, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE