Ingabo za EAC n’iza SADC zizateranira FDLR niyanga gutahuka ku bushake

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yavuze ko mu gihe bamwe mu bagize umutwe wa FDLR bazaba banze gutahuka mu Rwanda ku bushake, bashobora kuraswaho n’ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC).
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 29 Nyakanga 2025, ubwo yasobanuriraga abagize Inteko Rusange, Umutwe w’Abadepite ibikubiye mu masezerano u Rwanda rwasinyanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ni amasezerano y’Amahoro yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025.
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ko muri ayo masezerano harimo ingingo zinyuranye zirimo n’ijyanye no gusenya umutwe wa FDLR no guhagarika burundu inkunga iyo ari yo yose ihabwa na Guverinoma ya Congo.
Ati: “Bizatuma u Rwanda rubona uko rukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi, ashyiraho uburyo bwo guhuza ibikorwa by’inzego z’umutekano kandi hashyizweho komite ishinzwe kugenzura ibikorwa irimo impande zombi ndetse n’abahagararirye Amerika, Qatar, Togo.”
Yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushobozi buhagije bwo kwakira abagize FDLR n’imiryango yabo mu gihe batashye cyane ko rumaze imyaka myinshi rubikora.
Ati: “N’ubungubu abifuza gutaha, dufite ahantu i Mutobo dusanzwe tubakirira n’ubundi ni ubwo buryo tuzakoresha. Hanyuma rero abatifuza gutaha ku bushake hazakoreshwa ingufu za gisirikare.”
Abadepite babajije ufite inshingano zo kurasa FDLR mu gihe yaba ikomeje kwinangira gutaha ku bushake.
Minisitiri Amb Nduhungirehe yagize ati: “Twashyizeho abahuza kugira ngo badufashe gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano, ni bo rero bazadufasha guteganya icyemezo kizafatirwa cyane cyane abazaba baranze gutaha.”
Yavuze ko abagize Imiryango y’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) ari bo bashobora kuzarasa FDLR mu gihe yaba yinangiye.
Ati: “Ni bo bagiye [EAC na SADC] no kuganira uburyo bwashyirwaho n’ingufu za gisirikare zashyirwa muri kariya Karere, na zo zishobora kunganirwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kuko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na wo ufite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo”.
Yunzemo ati: “Turabizi ko bitazoroha. Ntabwo ari umutwe uri aho gusa, uri kumwe na RDC mwarabibonye Brig Gen Gakwerere atahuka yari yambaye imyenda ya FARDC.”
Kuva mu 1994, umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagiye bagaba ibitero ku Rwanda bikica abaturage abandi bagakomereka.
Mu 2019 mu Kinigi mu Karere ka Musanze uwo mutwe wahagabye igitero ugamije kudobya imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu bihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) u Rwanda rwiteguraga.
Ni mu gihe kandi muri Mata 2025, ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata Umujyi wa Goma, ingabo za FARDC zifatanyije na FDLR ndetse na SADC zarashe ku butaka bw’u Rwanda amasasu yishe abaturage 16 abandi barakomereka ndetse anasenya inzu n’indi mitungo yabo.
Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwakomeje kugaragaza ko mu gihe Leta ya RDC idahagaritse gushyigikira FDLR ruzakomeza gushyiraho ingamba z’ubwirinzi hagamijwe kubungabunga umutekano warwo.