Ingabire Victoire yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo afunzwe kubera ko ibyaha akurikiranyweho bihungabanya umudendezo w’Igihugu.
Urukiko rwavuze ko aramutse akurikiranwe ari hanze yaba abonye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi we, cyangwa akabangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.
Urukiko rwanzuye ko agiye gufungirwa mu Igororero rya Nyarugenge, akaba yemerewe kujuririra uyu mwanzuro mu gihe kitarenze iminsi itanu.
Urukiko rufashe uwo mwanzuro nyuma y’uko ku wa Kabiri taliki ya 15 Nyakanga 2025, Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza yafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.
Ubushinjacyaha bwashingiye ku bimenyetso bifatika byerekana impamvu zikomeye zituma Madamu Ingabire Victoire akekwaho ibyaha bikomeye bihungabanya ituze rya rubanda.
Akurikiranweho ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.
Ingabire Victoire yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umubyeyi, Umunyarwandakazi n’umunyapolitiki, bityo ko atakwifuriza inabi u Rwanda.
Yanavuze ko nta mpamvu yasabirwa kuburana afunzwe kuko nta mpamvu yahunga u Rwanda cyangwa ngo arugirire nabi, kandi ko aho kugirira nabi u Rwanda yafungwa.