Ingabire Victoire yaburanye ahakana ibyaha aregwa

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangiye kuburanisha Ingabire Victoire Umuhoza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha 6 akurikiranyweho birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutegura ibikorwa bigamije gukurura imvururu muri rubanda. Ni ibyaha yatangiye aburana avuga ko atabyemera.
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025.
Me Gatera Gashabana yongeye kuzamura inzitizi z’uko uburana nta burenganzira yemererwa bwo kunganirwa kuko uwo yasabye ko yakumwunganira, bitashobotse.
Ingabire Victoire Umuhoza avuga ko yasabye ko yakoroherezwa n’Urugaga rw’Abavoka, rwo rwanze kumworohereza kugira ngo yunganirwe na Me Osiemo Emely ukomoka muri Kenya.
Iburanisha ryahise ritangira nyuma yo gutesha agaciro inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa
Urukiko rwagaragaje ibyaha 6 Ingabire Victoire Umuhoza akurikiranyweho ari byo byatumye Ubushinjacyaha bumugeza imbere y’Urukiko.
Ibyaha akurikiranyweho ni ugushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho, icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, akekwaho icyaha cyo gucura umugambi no kugirira nabi ubutegetsi n’icyo kwigaragambya.
Ingabire yatangiye asobanura impamvu atemera ibyo aregwa. Asanga nta gishya kiri mu birego aregwa ahubwo kuzanwa mu rukiko byaturutse ku mabwiriza y’ubushinjacyaha.
Me Gashabana avuga ko hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bushingiye ku ngingo ya 106 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, igaruka ku guhamagaza mu rubanza abafatanyije mu cyaha.
Iyo ngingo iteganya yuko iyo urukiko rusanga hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barafatanyije gukora icyaha cyangwa ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza.
Igika cya kabiri Me Gashabana avuga ko kitarebana n’uru rubanza, gusa igika cya kane kivuga ko iyo urukiko rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja, rutegeka ubushinjacyaha gukora ipoerereza ruhereye ku byagaragajwe mu iperereza.
Ubushinjacyaha butegetswe kubahiriza icyo cyemezo bityo rugafata icyemezo cyo gukomeza kuburanisha hatongeye guhamagaza mu rubanza.
Me Gashabana akomeza avuga ko Ingabire yahamagajwe akisobanura, yahamagawe kuri telefoni ndetse arizana.
Ingabire ngo yumvaga ashaka kunganira ubutabera. Urukiko rukimara gufata icyo cyemezo Me Gashabana avuga ko nta masaha abiri yari arangiye, yakiriye mu rugo rwe inzego z’iperereza zifatira imitungo, ahera ko abazwa muri iryo joro.
Uruhande rw’uregwa rwagaragaje ko hari aho ubushinjacyaha bwagaragaje ko Ingabire Victoire Umuhoza afite umwirondoro utazwi.
Ingabire akimara kumenyeshwa ibyaha, yibutse ko mu myaka 3 yahamagajwe n’inzego z’umutekano, zimubaza ku byaha n’ubundi akurikiranyweho.
Icyo gihe dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha. Bwifashishije ingingo ya 42 y’itegeko rigena ububasha bw’ubushinjacyaha bwasanze atari ngombwa kurega Ingabire Victoire Umuhoza.
Urukiko Rukuru rwasabye ko uwo yunganira akorwaho iperereza. Mu gihe mu Rukiko rusanga hari ibimenyetso bimushinja rutegeka ko hakorwa iperereza.
Yagize ati: “Iyo ruvuze ko hagomba gukorwa iperereza, aburana adafunze ariko ahangaha turasanga kuba urukiko rwaratagetse ubushinjacyaha gukora iperereza ku busobanuro bwatanzwe.”
Itegeko Nshinga mu ngingo ya 3 rivuga ko ibikorwa byose binyuranyije n’Itegeko Nshinga. Iyo umucamanza akoresheje iyo ngingo uruhande rw’uregwa ruvuga ko icyo gihe uregwa afatwa nk’umwere mu gihe icyaha kitaramuhama.
Niba umucamanza yarafashe icyemezo nyuma y’aho inzego z’iperereza hakaba ibikorwa by’ifatwa n’ifungwa bya Ingabire bishingiye ku ifungwa n’ifungurwa binyuranyije n’itegeko ryatanzwe n’urwego, rugasaba ko ibyo byateshwa agaciro.
Ingingo ya 76 iteganya ko umucamanza uburanisha ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo agomba kureba ku burenganzira bw’uregwa.
Ni ho ahera avuga ko uburenganzira butigeze bwubahirizwa akaba ari yo mpamvu busaba ko yaburana adafunze.
Uruhande rw’ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu bushingiraho busaba ko Ingabire Victoire Umuhoza aburana afunze by’agateganyo.
Bushingiye ku ngingo ya 106 yagarutsweho n’uruhande rw’uregwa, bwavuze ko nta yindi ngingo irasimbura iya 106.
Iyo umunyamategeko asanze ingingo zo mu mategeko zinyuranya n’ibyo yavuze, hari inzira abinyuzamo kugira ngo ababishinzwe babyigeho ndetse babihe n’umurongo.
Urukiko rwasanze hari impamvu Ingabire atumizwa agafungwa, byarakozwe kandi byakurikije amategeko.
Urukiko rwashingiye ku itegeko ndetse Urukiko si rwo rwatanze amabwiriza yo kuba hafatwa Ingabire agafungwa, urukiko rwifashishije ingingo ya 106.
Ingingo ya 3 yerekeye imanza nshinjabyaha umushingamategeko yatanze igisobanuro ku ijambo ikirego cy’ikurikiranacyaha. Ni ikirego gitangwa mu izina rya rubanda kigamije guhana umuntu wakoze icyaha.
Ingingo ya 4 y’iri tegeko, rivuga ko ufite ububasha bw’ufite gukurikirana ikirego cy’ikurikiranacyaha, gikurikiranwa n’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha butanga umucyo kuri iyi ngingo ndetse bukagaragaza ko ingingo ya 29 yerekeye itegeko ry’imanza nshinjabyaha rihabanye n’ibyavuzwe n’uruhande rw’uregwa.
Buvuga ko uruhande rw’uregwa rwiyemerera ko yahamagajwe kuri telefoni. Kuba harakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, nta hantu bigaragara ko habayeho kwivanga mu mikorere y’inzego.
Urukiko rwatumye ubushinjacyaha gukora iperereza akaba ari yo mpamvu hari ibyavuye mu iperereza. Icyakoze ngo ntibinyuranyije n’Itegeko Nshinga nk’uko byagarutsweho n’uruhande rw’uregwa..
Buti: “Ibyakozwe n’ibirimo gukorwa ubu ntibinyuranyije n’Itegeko Nshinga.”
Ubushinjacyaha buvuga ko inzitizi zatanzwe n’uruhande rw’uregwa nta gaciro zifite ko urukiko rwazitesha agaciro.
Hagarutswe ku mpamvu zikomeye zituma uregwa aburana afunze
Ubushinjacyaha bwahawe umwanya busobanura ko bwasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza afungwa by’agateganyo.
Impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha ku byaha bikomeye akekwaho. Buvuga ko Ingabire yashinze Ishyaka rya FDU-Inkingi, icyaha cyo gupfobya Jenoside, icyaha cyo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.
Nyuma yaje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika ibyaha yari akurikiranyweho, Ingabire yakurikiranyweho ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, gukorana n’imitwe y’iterabwoba, gukorana P5, Ingabire abonye atangiye kubazwa yihutiye gushinga ishyaka rindi rytwa DALFA-Umurinzi.
Abari abarwanashyaka ba FDU-Inkingi bimukira muri DALFA-Umurinzi kubera ibyaha byo kurema umutwe w’iterabwoba washinjwaga.
Ubushinjacyaha buvuga ko Ingabire yakoresheje uburyo bwose burimo gukoresha imyigaragambyo kugira ngo agere ku mugambi yari afite wo guhirika ubutegetsi.
Mu gihe yari ayoboye ishyaka DALFA-Umurinzi yemereye amahugurwa Boniface babanaga mu rugo, ni bwo yamubwiye ko yashaka aho azakigira kugira ngo ajye avugana n’abanyamakuru mpuzamahanga.
Yahawe inshingano zo guhagararira ishyaka mu Ntara y’Iburengerazuba.
Amahugurwa bitiriye ay’Icyongereza, bayakoze bakoresheje ikoranabuhanga yitabirwa n’abayoboke ba DALFA-Umurinzi bihindura amazina bakoresheje kandi ikoranabuhanga.
Kuba yaramusabye gukoresha izina rijimije no kumubonera umwunganira mu gihe baba bahuye n’ikibazo. Muri ayo mahugurwa Sibomana Sylvain ni we wari uyahagarariye mu Rwanda abifashijwemo na Assoumpta uba hanze.
13 Nzeri, 16 Nzeri, 20 Nzeri , 23 Nzeri 2021 naho 14,18,21,24 Nzeri 2021 habayeho gusubiramo ibyo bize no gukora umukoro babaga bahawe n’ababahuguye.
Iperereza ryagaragaje ko ayo mahugurwa atari ay’Icyongereza ahubwo yari agamije uburyo bwo gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro ahubwo hakoreshejwe abaturage.
Abayitabiriye bagombaga kuba bakoresha telefoni ndetse bagahabwa amamega. Ingabire Victoire yaguriye umurwanashyaka telefoni na bando kugira ngo abakurikirana amahugurwa biborohere.
Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uko byasobanuwe na Nzabandora bahuguwe na Sandra na Annah.
Bavuze ko gukuraho ubutegetsi bigoye kubera ko imyigaragambyo itemewe. Gukusanya abantu mu byiciro by’ubuzima bakitabira imyigaragambyo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bari gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje cyane cyane kugeza umugambi wabo nko mu masengero, amashuri ya za Kaminuza, imiryango ifite ababo bafunze, amakoperative y’abakozi, itangazamakuru rikorera kuri murandasi, abamotari ndetse n’abandi.
Mu Rwego rwo kumenyekanisha muvoma yabo kugira ngo bagere ku ntego bifuza, ari ugutangiza udukorwa duto tutatera ingaruka kandi bagakoresha abanyamakuru babo nka Théoneste Nsengimana na Cyuma Hassan.
Ibikorwa byagomba gushyirwa mu bikorwa ku munsi witiriwe Ingabire ‘Ingabire Day’ aho ni ho bamwe mu bateguye uyu mugambi yakoresheje ubutumwa bugufi amubaza niba atabwira abantu kuri iyo tariki ya 14 bakifotora bavuga bati ‘Umunyarwanda niyubahwe’.
Ibyo bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bose bakagerwaho n’ubu bukangurambaga
Ingabire na we yagombaga gufata ubwo butumwa akabwoherereza uwitwa Sibomana kugira ngo abugeze ku bantu beshi bashoboka.
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugambi washyizwe mu bikorwa n’umunyamakuru wa Umubavu TV aho we ubwe akoresheje telefoni ibaruye ku mugore we yoherereje abantu mu magurupe kuzakurikirana Ingabire Day.
Yatambukije igihuha ku murongo we wa Youtube cyatanzwe na Ingabire Victoire kivuga ko hari abantu bafungirwa ubusa, abicwa, ababurirwa irengero n’ibindi.
Impamvu Urukiko twategetse Ubushinjacyaha gukora iperereza
Ingabire Victoire yumvikanye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu binyuze muri P5 no mu biganiro bya FDU-Inkingi.
P5 ni urugaga rw’amashyaka n’imitwe ya politike yatangijwe n’amashyaka atanu ariyo; RNC, Amahoro PC, FDU-INKINGI, PDP-IMANZI, PS Imberakuri mu 2016 icyo gihe ngo akaba yarahisemo kwishyira hamwe mu rwego rwo guhuza imbaraga ngo bafatanye ku rwanya ubutegetsi bw’urwanda.
Ubushinjacyaha bwakomeje bugaragaza impamvu zikomeye ku byaha uregwa akekwaho kuba yarakoze.
Bugaragaza ko Urukiko rukuru rwahamagaye Ingabire Victoire gutanga ibisobanuro ku bimuvugwaho mu rubanza ariko urukiko ntirwanyurwa n’ibisobanuro yatanze kandi ko hari ibyo agomba kwireguraho.
Ubushinjacyaha buvuga ko bufite impungenge z’uko Ingabire aramutse abajijwe ari hanze kubera uburemere bw’icyaha akekwaho kuba yarakoze ndetse hakaba hari n’ibyagezweho mu gihe cy’iperereza, bigatuma akekwaho impamvu zikomeye.
Bugira buti: “Duhereye ku cyaha cya mbere cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, muri dosiye hari umutangabuhamya Nzabondora Boniface wari uhagarariye DALFA-Umurinzi ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba wabanye na IVU mu rugo ndetse akaba yaranamubereye umunyamabanga wihariye, yemeza ko Ingabire ari we wamuhuje na Sibomana, uyu akaba yari ashinzwe imigendekere y’aya mahugurwa yabereye kuri Jitsi Meet.”
Guhirika ubutegetsi hadakoreshejwe imbaraga, ni ibikorwa byakozwe kandi batangira kwinjiza abaturage mu mugambi wabo mubi bateguraga.
Mu mvugo za Boniface ngo asobanura ko Ingabire bitewe n’ikibazo yagiraga cyo kutamenya icyongereza, yamwemwereye amahugurwa kandi koko ngo Ingabire amumenyesha ko ayo mahugurwa agiye gutangira.
Buti: “Nyamara aya mahugurwa ntiyari amahugurwa y’icyongereza ahubwo yari agamije kwiga ku ngamba zo guhirika ubu butegetse buriho ndetse akanagaragaza ko abari bahuriye muri aya mahugurwa bari biganjemo abarwanashyaka ba DALFA-Umurinzi kandi mu kuyakora bafashe ingamba zo kwiyoberanya bakoresha amazina mahimbano.”
Urugero rutangwa ni aho Sibonama Sylvain yiyise Grace, Harererimana Haman yiyita Moon, Rucubagana Alex yiyise Franky, Ndayishimiye J. Claude mu rwego rwo kwiyonberanye yiyise Brown, Masengesho, Nahimana Marcel yiyita Johnson n’abandi bishyize hamwe bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda bashingiye ku byo bakuye mu gitabo cy’umunyaseribiya, Srdja Popovic, cyitwa ‘Blue Print For Revolution’ kivuga uburyo bwo guhirika ubutegetsi bidasabye intwaro.
Umutwe w’igitabo ugira uti ‘Comment faire tomber un dictateur quand on est seul, tout petit et sans armes’.
Mussa na bagenzi be ba P5 bagabye igitero ku butaka bw’u Rwanda mu Kinigi no muri Cyuve mu Karere ka Musanze, amajwi Ingabire na we adahakana ko ari ye nk’uko biri mu nyandiko z’ubugenzacyaha, ni impamvu ubushinjcyaha buvuga ko zikomeye bijyanye n’icyaha Ingabire akurikiranyweho.
Ingabire yumvikanye avugana n’umunyamakuru wa radiyo ivugira kuri 89.5 FM witwa Kerry, yiyemerera ko ari umuyobozi wa FDU-Inkingi ishyaka ritemewe ryihuje na P5 bizwi ko ari umutwe w’iterabwoba wihuje n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti: “Kuba hari inyandiko yandikiranye na Sibomana n’ibindi biganiro byagaragaye hagati ya Sibomana n’umugore witwa Assoumpta ari we wari uhagarariye amahugurwa ku rwego mpuzamahanga, wukurikiranaga aya mahugurwa hanze y’igihugu bigaragara ko yateraga inkunga aya mahugurwa nko gutanga mega ku bahuguwe kugira ngo bakurikirane aya mahugurwa.”
Sibomana avuga ko yitaga Ingabire ‘Mukecuru’ mu rwego rwo guhuza ibikorwa bye n’abambari be, izi mpamvu akaba ari zo ubushinjacyaha buhera bushingiraho buvuga ko Ingabire yaba yarakoze icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Icyaha cyo gucura umugambi no kugirira nabu ubutegetsi buriho
Ubushinjacyaha bugaragaza ko muri telefoni ya Sibomana hagarayemo ubutumwa bugaragaza ibiganiro hagati ye n’uwitwa Mukecuru (Ingabire Victoire Umuhoza) amugira inama yo gukwirakwiza impapuro zidasinywe, zanditseho ‘Umunyarwanda Yubahwe’.
Bagombaga gukoresha ba bandi bitabiriye amahugurwa bise ko ari ay’icyongereza, hagakoreshwa imbuga nkoranyambaga zose kugira bugere ku bantu bose bashoboka nka bumwe mu buryo bwo gutangira gukwiza hose umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu no gutakariza icyizere umuyobozi mukuru w’igihugu mu baturage.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba hari amajwi Ingabire yumvikanamo avugana n’uwitwa Ntamuhanga Cassien bacura umugambi wo gukora imyigaragambyo ari nabwo buryo bazakoresha mu kuvanaho ubutegetsi.
Ingabire yemera ko yaguriye umuturage telefoni mbere y’amahugurwa bityo iperereza rikaba rigikomeje ngo hagaragare ibihe yabaya yaramuguriye telefoni.
Irindi jwi ni irigaragara ku kinyamakuru Umubavu TV ryumvikanamo kubiba umwiryane n’urwango mu banyarwanda, iri jwi rigaragaza amahugurwa yigirwagamo n’uburyo bwo guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Ijwi ryo ku wa 14 Nzeri 2021 ryumvikanamo abakoraga amahugurwa. Muri ayo mahugurwa cyari igice cyo gushyira mu bikorwa icyo bise umukoro kugira ngo bashyire mu bikorwa amasomo bari bamaze guhabwa.
Icyaha cyo kwigaragambya bigaragara ko cyakozwe muri Nzeri 2021 n’abantu batatu barimo Mwenzangu, Ingabire na Cassien Ntamuhanga aho Ingabire yumvikana abagezaho gahunda yuko ategura imyigaragambyo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bigaragare ko nta mutekano uri muri iki gihugu.
Ibikorwa byo kwigaragambya byagombaga gutangira ku munsi wa ‘Ingabire Day’, Ingabire abinyujije kuri Sibomana ku gukwirakwiza inyandiko mpimbano ‘Umunyarwanda yubahwe’ imwe muri siloga yatangiwe mu mahugurwa.
Yarezwe icyaha cyo gukwirakwiza amakuru atari yo bigamije guharabika u Rwanda mu mahanga
Hifashishijwe amajwi ya Ingabire Victoire yigisha abantu gutegura imbyigarambyo igamije kwangisha abaturage ubuyobozi buriho.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu gihe cya Codid19 bahamagariraga abantu kubaha ibyo kurya nyamara icyo gikorwa kidahari, abaturage bamaze kuhagera, baboneyeho kubagumura ndetse banamagana Leta bityo bagaheraho bafata amashusho yo kwangisha Leta mu mahanga.
Mu majwi humvikanamo Ingabire yigisha abantu uko bakora imyigaragambyo kugira ngo inama ya Common wealth itaba ndetse bitakarize icyizere umukuru w’igihugu.
Ibiganiro hagati byabaye hagati ya Théoneste Nsengimana na Ingabire Victoire, ubushinjacyaha buvuga ko byabaye mu rwego rwo kujijisha kuko yitaga Ingabire muri telefoni ye ‘Inkora-IVU’.
Ku itariki 06 Ukwakira 2021 Ingabire yamusabaga gutambutsa ikiganiro cyo ku munsi wa ‘Ingabire Day’ kigatambuka ku Umubavu TV kivuga ko hari abantu bafungirwa ubusa, bicwa, abashimutwa akanabyemeza ko bikorwa na Leta y’u Rwanda.
Bukomeza bugira buti: “Tukaba dusanga bene ibyaha bigamije kugirira nabi igihugu muri rusange, biranareba abaturarwanda muri rusange, ibi byaha uko ari 6 bikaba bihanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’imyaka 2.
Ingingo ya 66, 74, ingingo z’amategeko guhera kuri 76, 77, 78 na 79 murasanga hari impamvu zikomeye zashyizweho zishobora gutuma dukeka ko Ingabire Victoire yaba ari we wakoze ibi byaha.
Ukekwaho bene ibi byaha, ubushinjacyaha bushobora kumusabira kuba yakurikiranwa afunze.”
Impungenge Ubushanjacyaha bufite, bitewe n’uburemere bw’ibyaha akurikiranyweho, bwo busanga Ingabire yatoroka. Bityo ngo yafungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo iperereza rikomeze.
Uruhande rw’Uregwa
Ingabire Victoire yasobanuye impamvu ari umunyapolitiki n’isano bifitanye n’ibyo aregwa.
Avuga ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryemerera buri munyarwanda wese kujya mu mutwe wa Politiki yihitiyemo.
Mu 2006 Ingabire Victoire yatangije FDU-Inkingi, mu 2010 ishyaka rifata icyemezo cyo gukorera mu Rwanda.
Amaze gufungwa ishyaka ryayoborwaga na Boniface. Asohotse muri gereza yasanze hari byinshi byahindutse harimo kuvangwa n’andi mashyaka yo hanze.
Yaje gukorera mu Rwanda agamije ko himakazwa amahame ya Demokarasi, igihugu kigendera ku mategeko n’ubwisanzure.
Yagerageje kwayandikisha ntibyakunda, afunguwe asanga abandi bararikoresha mu buryo butari bwo, yasabye ko yasubizwa uburenganzira ku ishyaka byanze bituma atangiza DALFA-Umurinzi.
Kuva 2019 kugeza 2020 yagiye atumizwa n’ubugenzacyaha, akabugaragariza ko habayeho kwihuza kw’amashyaka ya P5 we ari muri gereza.
Nzabandora Boniface bamenyanye mu 2019 afunguwe bigizwemo uruhare n’uhagarariye ishyaka mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ingabire Victoire yaje mu rugo rwe mu rwego rwo kumufasha kumuhuza n’abanyamakuru.
Sibomana yari umunyamabanga wa FDU-Inkingi akaba ari na we wafashije gutangiza iri shyaka mu Rwanda.
Sibomana na Nzabandora bamenyanyiye kwa Ingabire Victoire kandi bakomeza kuganira.
Inshingano zo kuyobora mu Burasirazuba, Ingabire yavuze ko yazimuhaye bamaze gutangiza DALFA-Umurinzi.
Yisobanuye ku mahugurwa
Yavuze ko amahugurwa yakozwe n’Abanyarwanda 26 ubu hafunzwe gusa abantu 7 bo muri DALFA-Umurinzi.
Akomeza avuga ko amahugurwa yabaye nta bikorwa bya DALFA-Umurinzi birimo gukorwa.
Mu Ugushyingo 2019 ngo yavuganye n’Umunyamakuru witwa Kelly icyo gihe yari akiri mu biganiro n’Ishyaka FDU-Inkingi kugira ngo arisubizwe.
Inyandiko yagiye yandikirana na Sibomana ndetse Assoumpta, yazihakanye avuga ko zabayeho hagati ya Assoumpta na Sibomana.
Ahakana ko ari we Mukecuru uvugwa mu rubanza ndetse ko n’amafaranga yatangwaga yo kugura bando atari we wayatangaga ahubwo yatangwaga n’uwitwa Assoumpta.
Me Gashabana avuga ko Nzabandora yavuye kwa Ingabire atishimye bityo ko urukiko rwabishingiraho harebwa niba umuntu nk’uko yabaye Umukozi nta kintu kizima yagenda avuga.
Yemeye ko yagiye mu mahugurwa, ayagezemo asanga ibihavugirwa bitamushimishije kuko yari agifite wa mujinya.
Ingingo ya 156 yerekeye imanza nshinjabyaha, Me Gashabana avuga ko kumviriza ibiganiro cyangwa kubitangaza, umuntu wese ku bw’inabi aba akoze icyaha.
Agaragaza ko ubushinjacyaha bwafashe wa muntu bumugira umutangabumya umwe rukumbi muri uru banza.
Uruhande rw’uregwa ruvuga ko rwagaragaje ibimenyetso by’abagize P5, aho ruvuga ko mu basinye ku kwihuza kwa P5 nta mukono wa Ingabire Victoire uriho. Rukagaragaza ko nta mpamvu zashingirwaho Ingabire akurikiranwa afunzwe.
Ku bijyanye n’amahugurwa, Me Gashabana avuga ko ari ukureba ibyari bigize ayo mahugurwa.
Avuga ko umunyaseribiya wanditse igitabo bifashishije, yari umugiraneza iwabo kuko yashyizeho ikigo kirengera abakorerwa akarengane. Ati: “Bigaragara ko ari igitabo cyagombye gutanga urugero ku rubyiruko.”
Me Gashabana avuga ko ibya P5 atari ibintu Ingabire yabazwaho. Nta cyashingirwaho ko ibi byaha yabikoze, agashimangira ko ibi byaha yabyisobanuyeho mu bugenzacyaha.
Ku cyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, Ingabire avuga ko ‘Umunyarwanda niyubahwe’ ari ibyandikwa ku mipira yambarwa kandi bigakorwa buri mwaka.
Ingabire avuga ko ku munsi wa ‘Ingabire Day’ ya 2019 hari siloga ‘Haranira ijambo turwanya akarengane’.
Ingabire ati: “Ingabire Day ikorwa n’abantu bagamije kuvuga ku bantu bafunzwe cyangwa abagiye bicwa. Iyo mipira bakayambara hanyuma bakifotoza bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.”
Yasabye ko hatahuzwa amahugurwa n’umunsi wa Ingabire Day bityo bikaba bitaba impamvu zikomeye yaburana afunze.
Tariki 05 Nzeri 2020 avuga ko yagiranye ikiganiro na Cassien Ntamuhanga bavuganye ku myigaragambyo n’uko yaba mu Rwanda ariko ngo ntibemeje ko yaba.
Byari ibiganiro by’abantu nta myigaragambyo bateguye.
Me Gashabana avuga ku cyaha cyo gukura umugambi no kugirira nabi ubutegetsi, avuga ko ‘Umunyarwanda niyubahwe’ nta ngaruka byagira ku mutekano w’igihugu.
Ku bijyanye n’amajwi y’ikiganiro Ingabire yagiranye na Ntamuhanga Cassien, Me Gashabana avuga ko ari ibiganiro by’abantu ku giti cyabo.
Icyaha cyo gukura umugambi wo kwigaragambya, Ingabire avuga ko ibyo Nzabandora yavuze, yabigaragaje muri Nzeri 2021,
Iryo jwi yaryumvishijwe mu bugenzacyaha aribazwaho tariki 27 Kamena mu bushinjacyaha.
21 Nzeri 2021 ni bwo amahugurwa yabaye ariko ayabazwa mu Ukwakira n’Ugushyingo 2021 niba yarabibajijwe icyo gihe kandi ntabikurikiranweho ubu ntiyakabaye abibazwaho kuko habayeho ubusaze bw’icyaha.
Icyaha cyo gukwiza amakuru atari yo no gusebya Leta iriho mu mahanga, Ingabire Victoire aburana abihakana.
Munyabugingo Gaston umutangabuhamya mu rubanza, Ingabire avuga ko bamenyanye afunguwe ndetse amubwira ko ava inda imwe na Iribagiza Illuminée.
Gutangaza amakuru y’ibihuha n’icyo gukura umugambi wo guhungabanya umutekano. Me Gashabana avuga ko ari ibyaha byashaje.
Icyaha cyo gukwiza amakuru cyangwa icengezamatwara ryo gusebya Leta nacyo yagaragaje ko atari icyaha gikomeye cyatuma umuntu akurikiranwa afunze.
Gashabana avuga ko umwirondoro w’uwo yunganira udashidikanywaho cyane ko ari ikimenyabose ko ku bijyanye no gutoroka, bitashoboka kuko ari umuntu witabira ibikorwa by’umuganda.
Ingabire Victoire ahawe umwanya, yagize ati: “Aho kuba hanze naba muri Gereza.”
Ubushinjacyaha buvuga ko nta mpamvu zumvikana zitangwa n’uruhande rw’abo burega ku buryo atakurikiranwa adafunze.
Gucura umugambi ntibikorwa n’umuntu umwe ari naho bigaragaza ko hari abandi bafatanyije ndetse ko n’abo bafashwe bagikurikiranwa.
Aha ni ho ubushinjacyaha buhera bugaragaza ko iperereza rigikomeje, bityo Ingabire Victoire ngo urukiko ruzafate icyemezo cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo bityo hagakomeza gukorwa iperereza.