Indimi z’amahanga ntizasimbura Ikinyarwanda- Minisitiri Mbabazi

Isi yose iri mu cyumweru cyo kwizihiza indimi kavukire ku nshuro ya 20. Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wizihizwa ku ya 21 Gashyantare buri mwaka.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Mbabazi Rosemary, asobanura ko impamvu hizihizwa ururimi kavukire, ari ukugira ngo ururimi rukomeze guhuza Abanyarwanda nk’uko indirimbo yubahiriza igihugu ibivuga.
Agira ati: “Ururimi kavukire ni umurage twarazwe n’abakurambere kandi ruzaba uruhererekane, tukazaruraga abato, abagikura na bo bakazaruraga abandi. Ururimi kavukire ruraturanga, bakumva uvuga Ikinyarwanda bakumva ko uri Umunyarwanda”.
Minisitiri Mbabazi agaragaza ko u Rwanda atari ikirwa kuko ngo Isi yabaye umudugudu ku buryo rubana n’ibindi bihugu.
Akomeza agira ati “Indimi z’amahanga tuzige, tuzimenye ariko ntizisimbure ururimi rwacu kavukire. Ururimi rw’amahanga na rwo ruduhuze na bene rwo”.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaza ko Abanyarwanda bagomba kubungabunga ururimi rw’Ikinyarwanda kuko ngo nibatarubungabunga nta wundi uzabikora.
Iyi Minisiteri isaba abenegihugu guha agaciro ururimi rwabo kuko ngo nibataruha agaciro nta wundi uzaruha agaciro.
Mbabazi asaba ko ururimi rw’ikinyarwanda ruvugwa kugira ngo ababyeyi barukundishe abato.
Ashimira Abanyarwanda batuye mu mahanga uburyo baherutse kugaragaza ko bashaka kohereza abana babo kwiga ikinyarwanda bityo ngo bakamenya umuco wabo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi, Uburezi n’Umuco (UNESCO) ni ryo ryashyizeho Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire mu mwaka w’i 1999.
Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye na yo mu mwanzuro wayo A/RES/61/266 wo mu kwezi kwa Gicurasi 2000, yashyizeho italiki 21 Gashyantare kuba Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.
Mu Rwanda, Ikinyarwanda cyemewe n’Itegeko Nshinga nk’Ururimi rw’Igihugu ndetse n’Ururimi rw’Ubutegetsi.
Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko y’Umuco nk’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera, kubungabunga no guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda nkuko bigaragara mu Iteka rya Perezida No 082/01 ryo ku wa 28/08/2020 rishyiraho Inteko y’Umuco.