Indiana Pacers yatsinze umukino wa kabiri mu ya nyuma ya NBA

Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 116-107 iba intsinzi ya kabiri mu mikino itatu mu ya nyuma ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Wari umukino wa gatatu mu ruhererekane rw’imikino ishobora kuzagera kuri irindwi wakinwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, tariki 11 Kamena 2025.
Amakipe yombi yagiye gukina anganya itsinzi imwe kuri imwe.
Oklahoma City Thunder yari yasuye yinjiranye imbaraga muri uyu mukino, itsinda agace ka mbere ku manota 32-24.
Indiana Pacers yinjiye mu mukino mu gace ka kabiri, abarimo Bennedict Mathurin, Tyrese Haliburton batsinda amanota menshi.
Igice cya mbere cyarangiye Indiana Pacers iyoboye umukino n’amanota 64 kuri 60 ya Oklahoma City Thunder.
Oklahoma City Thunder yagarukanye imbaraga mu gace ka gatatu, abarimo Shai Gilgeoues- Alexander na Jalen Williams bayitsindira amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Pascal Siakam na Myles Turner na McConnell bagerageza kugabanya ikinyuranyo ariko City Thunder
Aka gace karangiye Oklahoma City Thunder yatsinze Indiana Pacers amanota 89-84.
Mu gace ka nyuma Indiana Pacers yigaranzuye Thunder abarimo Chet Holmgren na Bennedict Mathurin batsinda amanota.
Umukino warangiye Indiana Pacers itsinze Oklahoma City Thun der amanota 116-107, itsinda umukino wa kabiri muri itatu mu ya nyuma ya kamarampaka muri NBA ikomeza kwizera kuzegukana Igikombe cya Shampiyona.
Umukino wa kane uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Kamena 2025, ku kibuga cya Indiana Pacers, Gainbridge Fieldhouse.

