Indiana Pacers yatangiye neza imikino ya nyuma ya NBA

Indiana Pacers yatsinze Oklahoma City Thunder amanota 111-110, mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).
Wari umukino ufungura uruhererekane rw’ishobora kuzagera kuri irindwi yatangiye gukinwa mu rukerera rwo ku wa Gatanu, tariki 5 Kamena 2025.
Oklahoma City Thunder yari mu rugo yatangiye neza umukino Shai Gilgeoues- Alexander Jalen Williams bayitsindira amanota menshi.
Mu gace ka kabiri, Pacers yari yatangiye kwinjira mu mukino ibifashijwemo na Pascal Siakam.
Igice cya mbere cyarangiye Oklahoma City Thunder iyoboye umukino n’amanota 57 kuri 45 ya Indiana Pacers.
Mu gace ka gatatu, umukino wakomeje kwegerana cyane Shai Gilgeous-Alexander na Pascal Siakam batsindira amakipe yombi.
Mu gace ka nyuma Pacers yigaranzuye Thunder, Obi Toppin na Tyrese Haliburton batangira gutsinda amanota menshi. Aka gace, Pacers yagatsinzemo amanota 35 kuri 25.
Habura isengonda rimwe Tryese Haliburton yatsinze amanota abiri yakoze ikinyuranyo. Umukino warangiye Indiana Pacers itsinze Oklahoma City Thunder amanota 111-110 yegukana intsinzi ya mbere.
Umukino wa kabiri uteganyijwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, tariki 9 Kamena 2025, ku kibuga cya Oklahoma City Thunder, PayCom Center.


