Inama ziteganyijwe mu Rwanda kuva muri Nyakanga kugeza Kanama 2023

U Rwanda ni igihugu gikomeje kwigaragaza ku kwakira Inama mpuzamahanga kandi abageze mu Rwanda bwa mbere bakishimira urugwiro bakiranwa bamwe bagahitamo kubabera abaranga.
Ikigereranyo cy’ibikorwa by’inama n’amahuriro u Rwanda rwakiriye mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye muri Kamena 2022, kigaragaza ko rwakuyemo asaga miliyari 44,4 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 38,5 z’amadolari ya Amerika).
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau – RCB), Nelly Mukazayire, yabibwiye itangazamakuru muri Kamena 2022.
Kuva uyu munsi tariki 24 – 26 Nyakanga 2023 i Kigali haratangira inama ya Afrikingdom-GC muri Hotel Ste Famille.
Ni inama yitabiriwe n’abantu 300 bavuye hirya no hino muri Afurika ndetse n’abo mu Rwanda.
Yateguwe na International Missions (IM) ku bufatanye n’imiryango ya Gikirisitu n’amatorero yo muri Afurika.
Kuva Tariki 23 – 27 Nyakanga, muri Kigali Convention Center harimo kubera inama mpuzamahanga yiga ku bumenyi bwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ‘International Congress for Conservation Biology Conference (ICCB)’ yitabiriwe n’ababarirwa hagati 1,500 na 2,200.
Ni inama ahanini ikunze kuba, harebera hamwe ibijyanye n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Kuva tariki 26 Nyakanga kugeza ku ya 15 Kanama 2023, mu Rwanda hazatangira imurikagurisha mpuzamahanga rizaba ribaye ku nshuro ya 26.
Iri murikagurisha rizabera i Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho risanzwe ribera.
Kugeza ubu nta byinshi riratangazwaho nubwo habura iminsi Ibiri ngo ritangire.
Kuva tariki 28 Nyakanga – 06 Kanama 2023 muri BK Arena, hazatangira amarushanwa nyafurika ‘AfroBasket’ azahuza abagore.
Irushanwa riba buri myaka ibiri, rigahuza amakipe y’ibihugu 12 meza kurusha ayandi
Kuva tariki ya 01 – 02 Kanama muri Kigali Convention Center hazabera inama ya Cybertech Africa.
Ni ku nshuro yayo ya mbere igiye kubera mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Kuva tariki 04 – 05 Kanama ku Irebero ahazwi nko kuri Canal Olympia Rebero mu Karere Kicukiro hateganijwe fesitivali ‘Hill Festival Kigali’.
Iryo serukiramuco ngarukamwaka rigamije kugeza umuziki wihariye ku bazayitabira.
Tariki 05 Kanama 2023, mu Rwanda hazabera amarushanwa azwi nka Ironman, hakinwa Triathlon, umukino uhurizwamo koga, gusiganwa ku magare, no ku maguru.
Ku ngengabihe ya RCB, igaragaza ko Ironman izabera mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Kuva tariki 13 – 19 Kanama 2023 hateganyijwe iserukiramuco rya Giants of Africa Festival.
Ni icyumweru cyizizihirizwamo umukino wa basketball, uburezi, umuco n’imyidagaduro bihuza urubyiruko rwo ku mugabane w’Afurika bikazeba mu Rwanda muri BK Arena.
Tariki 16 – 17 Kanama muri Camps Kigali hazabera inama yiswe Golden Business Forum, izahuza abayobozi, abacuruzi baturutse hirya no hino ku Isi.
Tariki 16 – 18 Kanama 2023, mu Rwanda hategerejwe inama izabera muri KCC yitwa Africa Trade & Customs Week Summit.
Iyi nama izaba yiga ku hazaza h’ubucuruzi butagira umupaka, ibiganiro bishingiye ku bucuruzi, ikoranabuhanga n’ibindi.
Kuva tariki 17 – 20 Kanama muri Marriott Hotel hazateranira inama ngarukamwaka yitwa ‘JPI Annual Leadership Conference’.
Iyi nama izibanda cyane ku buyobozi no kurebera hamwe ibibazo biri mu bucuruzi
Kuva tariki 25 – 30 Kanama 2023, mu Rwanda hazabera iserukiramuco nyafurika ry’imbyino (FESPAD) ku nshuro ya 11.
Rizagaragamo imbyino zitandukanye zo mu bihugu bitandukanye by’Afurika no hanze y’uyu mugabane.
Ku rubuga rwa RCB, bigaragara ko iri serukiramuco rizabera muri BK Arena no ku Irebero.
RCB yari ifite intego y’uko mu 2022/2023, u Rwanda ruzakira inama zigera kuri 72 zikitabirwa n’abagera ku bihumbi 35.
Byari biteganyijwe kandi ko miliyoni 43 z’amadolari ari yo azinjizwa. Mukazayire muri Kamena 2022, yabwiye itangazamakuru ko inama zamaze kwemezwa zizabera mu Rwanda 2022/2023, zigera kuri 68.
Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL