Impunzi zirashimira u Rwanda kudahezwa ku ikoreshamari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangiye ubukangurambaga ku ikoreshamari ridaheza (Financial Inclusion) mu nkambi y’impunzi ya Mahama, yubatse mu Kagari ka Munini, Umurenge wa Mahama mu Karere ka Kirehe, aho yakanguriye impunzi kumva ko zifite uburenganzira kimwe n’ubw’abandi mu kwiteza imbere.

Iki gikorwa cy’ubukangurambaga cyabaye ku wa Kane aho impunzi u Rwanda rucumbikiye zishima ko zahawe uburenganzira busesuye ku ikoreshamari ridaheza mu kwiteza imbere. Banki Nkuru y’u Rwanda yatangiye ubwo bukangurambaga ku bufatanye n’Umuryango uharanira ko serivisi z’imari zigera kuri benshi (AFI).

Umuyobozi mu Ishami rishinzwe guteza imbere urwego rw’imari n’ikoreshamari ridaheza Cyuzuzo Ingrid, yavuze ko iyi gahunda y’ubukangurambaga ije kwita ku byiciro byose by’abantu.

Yagize ati: “Iyo tuvuze ikoreshamari ridaheza bivuze ko buri wese mu cyiciro cye abasha gukoresha imari ye neza kandi akagerwaho na serivisi z’imari. Ibyiciro tureba tukitaho kuko hari ubwo bisigara inyuma ni abagore, urubyiruko, abafite ubumuga ndetse by’umwihariko impunzi nk’uko uyu munsi twaje hano mu nkambi”.

Ku bijyanye no gufata inguzanyo ngo biteze imbere, Cyuzuzo yagarutse ku myumvire y’impunzi mu mikoranire n’ibigo by’imari kugira ngo babashe kwiteza imbere, avuga ko ubu ari ubukangurambaga butangiye kandi bunakorwa n’imiryango itegamiye kuri Leta kimwe n’ibindi bigo.

Ati: “Ni cyo gikorwa turimo uyu munsi ni ubukangurambaga kuko hari imishinga itandukanye, imiryango itandukanye, imiryango itegamiye kuri Leta babegera, bakora ubukangurambaga ndetse no guhindura imyumvire.

Mu nkambi ni ahantu nk’ahandi hagera ibigo bitanga serivisi z’imari, abakoresha tekinoloji nka telefone, abo mu bigo by’imari, icya mbere ni uguhindura imyumvire kandi ni ko kazi turimo  hari n’abandi babukora. Icya kabiri ni ukugira ngo abantu bagezweho izo serivisi”.

Kabayiza Innocent wo mu nkambi ya Mahama yavuze ko bashoboye kwibumbira mu itsinda, bakagana ikigo cy’imari UMUTANGUHA bakiteza imbere.

Ati: “Twibumbiye mu itsinda turi umunani maze turatinyuka tuyoboka ikigo cy’imari gikorera mu nkambi ya Mahama, duhabwa inguzanyo. Twahawe inguzanyo hahita haza icyorezo cya Covid-19 ariko ntitwacika intege, nyuma turongera twaka indi nguzanyo duhita tuguramo amatungo magufi ubu tukaba tugeze ahashimishije.”

Ibi byanagarutsweho na Kabayiza ku myumvire y’impunzi zimwe na zimwe zitizigamira, azigira inama yo kuyihindura.

Ati “Kuba umuntu yarahunze ntibikuraho gukora. Turashima Leta y’u Rwanda iduha uburenganzira nk’abandi Banyarwanda bose, ni amahirwe tuba tubonye yo kubyaza umusaruro.”

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR),  bwavuze ko  hari uburyo butandukanye no mu nkenegero z’inkambi bwatuma bashobora gukora.

Ubu buyobozi bwashimiye Leta y’u Rwanda kuko ubu impunzi zishobora kugera ku mari kuko zifite uburenganzira busesuye kuri serivisi z’imari zifashishije ikarita ndangampunzi ku buryo impunzi zakorana na banki iyo ari yo yose.

Ubu bukangurambaga ku ikoreshamari ridaheza buzakorwa mu nkambi z’impunzi 5 ziri hirya no hino mu Gihugu, kandi si impunzi zizagerwaho n’ubwo bukangurambaga gusa kuko  n’abaturage bakikije izo nkambi bazagerwaho.

Inkambi ya Mahama irimo impunzi zisaga ibihumbi 54 zirimo abaturutse mu Burundi n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gutangiza ubukangurambaga ku ikoreshamari ridaheza ni umuhango witabiriwe n’impunzi nyinshi zo mu nkambi ya Mahama
Umuhanzi Niyo Bosco yasusurukije abari bitabiriye icyo gikorwa cy’ubukangurambaga
Umuhanzi Amag The Black na we ntiyahatanzwe
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE