Impinduka mu buyobozi bw’Ibiro bya Perezida na Minisitiri w’Intebe

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu nzego zitandukanye ahereye ku buyobozi bw’Ibiro bye aho Col Regis Rwagasana Sankara yagizwe Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika naho Viviane Mukakizima agirwa Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 10 Ukwakira 2025, ryavuze ko “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112…Perezida wa Repubulika yagize Col Regis Rwagasana Sankara Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Perezida wa Repubulika mu gihe Viviane Mukakizima yagizwe Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Minisitiri w’Intebe.
Col Rwagasana Sankara yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu Biro bya Perezida wa Repubulika ‘Executive Office Security Liaison guhera mu 2021.
Icyo gihe hari hashize iminsi mike abaye umunyeshuri wahize abandi mu masomo yasojwe muri uwo mwaka mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze.
Lt Col Régis Rwagasana Sankara yize mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi, ERM (École Royale Militaire) riri i Bruxelles.
Mu 2019 ni bwo Col Rwagasana yarangije amasomo ye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya RDF Command and Staff College aho icyo gihe ari we wabaye umunyeshuri w’indashyikirwa mu masomo bahaherewe.
Ku rundi ruhande Viviane Mukakizima, wagizwe Umuyobozi Wungirije w’lbiro bya Minisitiri w’Intebe yari amaze iminsi 22 agizwe Umuyobozi Wungirije w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ku wa 18 Nzeri 2025.
Mukakizima afite inararibonye mu bijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho kuko yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo na Reuters. Yakoze mu bijyanye n’itumanaho mu Biro bya Perezida guhera mu 2012.
Guhera mu 2021 yagizwe Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Repubulika, umwanya yavuyeho agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije w’ibiro bya Perezida wa Repubulika.
Mukakizima afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo ajyanye n’itangazamakuru yakuye muri Kaminuza ya Daystar n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Warwick yo mu Bwongereza.

