Impapuro mpeshamwenda za miliyari 5 Frw za mbere mu buvuzi zirashyirwa ku isoko

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Sosiyete Africa Medical Supplier PLC (AMS), ikwirakwiza ibikoresho by’ubuvuzi mu Rwanda, yemerewe gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda za mbere mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda zifite agaciro ka miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni ubwa mbere Urwego Ngenzuramikorere rw’Isoko ry’Imari n’Imigabane (CMA) ruhaye uburenganzira sosiyete ikorera mu rwego rw’ubuvuzi mu Rwanda gukusanya igishoro rusange binyuze kuri ubu buryo.

Izi mpapuro mpeshamwenda z’igihe kiringaniye (Medium-Term Bonds) zizatangwa ku nyungu ya 13.25% buri mwaka, kandi zizishyurwa mu gihe cy’imyaka itanu. 

Gutangira kwishyura igishoro bizakorwa nyuma y’amezi 18, kandi umushoramari wese ushaka kwitabira asabwa gutanga nibura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

AMS yatangaje ko isoko rizafungurwa ku ya 24 Nyakanga 2025, rikazafungwa ku ya 7 Kanama 2025, mu gihe izi mpapuro zizatangira gucuruzwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane (RSE) ku ya 22 Kanama 2025.

Yves Sangano, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya AMS, yavuze ko iyi ntambwe ari ishimwe rikomeye ku ruhare rw’AMS mu guteza imbere ubuvuzi mu Rwanda. 

Ati: “Kuba AMS ibaye iya mbere mu rwego rw’ubuvuzi mu gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda ni intambwe ikomeye. 

Bizatuma turushaho kugeza ibikoresho ku bigo nderabuzima byinshi, kandi ku giciro gito.”

Fabrice Shema Ngoga, Umuyobozi Mukuru wa AMS akaba n’umwe mu bayishinze, na we yashimangiye ko iki gikorwa kizafasha kongera ubushobozi bwo kugeza serivisi ku baturage.

Ati: “Turifuza ubuvuzi buboneye kandi buhendutse ku Banyarwanda bose. Iri soko rizadufasha kwagura ibikorwa no kwegera abashoramari bafite icyerekezo kimwe natwe.”

Aya mafaranga AMS izakusanya azakoreshwa mu kwishyura imyenda iri mu madolari no mu kwagura ibikorwa byayo haba mu Rwanda no mu Karere, by’umwihariko mu kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibikoresho bitangwa.

Africa Medical Supplier PLC yashinzwe mu 2008. Itanga ibikoresho by’ubuvuzi ku bigo bya Leta n’ibyigenga, imiryango mpuzamahanga, ibitaro, farumasi n’ibindi bigo nderabuzima mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibikoresho itanga birimo imashini n’ibikoresho byo kwa muganga birimo imiti n’ibikoresho bikoreshwa rimwe, Ibikoresho bya laboratwari, ibifata ibizamini byihuse, imodoka zitwara abarwayi, sisitemu zipima ubushyuhe. 

Hari kandi ibikoresho bifasha abarwayi bafite ubumuga cyangwa indwara zitandura.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE