Impanuro z’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambiya kuri ba Ofisiye bari i Nyakinama

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia, Lieutenant General Mamat O.A. Cham, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDF CSC) , mu Karere ka Musanze, aho yatanze isomo kuri ba ofisiye bakuru bagize icyiciro cya 14 cy’amahugurwa bari kwigira muri iri shuri.
Iri somo ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye mu Karere: Gushimangira ukwishakamo ibisubizo nk’Abanyafurika ku bibazo bya Afurika.”
Mu isomo yahaye icyiciro cya 14 cya ba ofisiye bakuru biga muri RDF CSC, Lieutenant General Cham yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bihura n’ibibazo binyuranye birimo iterabwoba, ubujura bwo mu mazi, ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, uburobyi butemewe, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere n’ibya politiki.
Yavuze ko kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano no gushimangira ubufatanye bw’inzego z’umutekano bizagarurira ishema Abanyafurika mu mpande zose.
Ati: “Niturushaho kubaka ubushobozi, tugashimangira ubufatanye no kubaka icyizere, Ingabo zacu ntizizarinda imbibi gusa, ahubwo zizaharanira ishema ryacu, iterambere n’inzozi zacu.”
Akigera muri iri shuri, Lieutenant General Cham n’intumwa ayoboye bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishuri, Brigadier General Andrew Nyamvumba ari kumwe n’abandi bagize ubuyobozi bw’Ishuri.
Yasobanuriwe intego n’icyerekezo by’iryo shuri, ari byo gutoza abayobozi b’ingabo bafite ubushobozi buhanitse n’ubushishozi, mu Ngabo z’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu by’amahanga zifatanya nabyo.
Uru ruzinduko rwari rugamije gukomeza gusangira ubunararibonye mu bya gisirikare, iterambere ry’umwuga no kurebera hamwe amahirwe y’imikoranire mu gihe kizaza mu bijyanye n’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare.
Yavuze ko abaturage ba Gambia bashyigikiye icyerekezo rusange cyo guharanira kwigira kwa Afurika, ituje kandi iteye imbere aho buri musirikare, buri muturage n’umuyobozi wese yemera ko Afurika ishoboye kandi igomba kwirindira umutekano.
Yagaragaje ko ubufatanye mu by’umutekano no kubaka ubushobozi hagati y’ingabo z’ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kugera ku mahoro arambye.
Mu ruzinduko rwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Gambia yashimye uruhare rw’ishuri rikuru rya Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu guteza imbere ireme ry’uburezi n’amahugurwa ya gisirikare, ndetse n’uruhare rifite mu kubaka amahoro n’umutekano mu karere.


