Impamvu umubyeyi agomba kwita ku minsi 1000 y’umwana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Iminsi 1000 ya mbere y’umwana itangira umubyeyi agisama kugeza ku myaka ibiri. Nubwo umubyeyi afite inshingano zo kwita ku mwana no mu kindi gihe ariko Inzego z’ubuzima zigaruka cyane kuri iriya minsi kuko ari ishingiro ry’ejo hazaza heza  h’umwana n’ah’Igihugu muri rusange.

Zivuga ko umubyeyi igihe atwite ndetse no mu gihe umwana avutse indyo yuzuye mu kurwanya imirire mibi igomba kwitabwaho; igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara, kandi ko idasaba ibintu bihambaye.

Umwana wabonye indyo yuzuye akura neza mu bwenge no mu gihagararo akazabasha kwiteza imbere akanateza imbere igihugu.

Mucumbitsi Alexis ushinzwe imirire mu mushinga wa Gikuriro kuri Bose uterwa inkunga na USAID, yagaragaje ko kiriya  gihe gikomeye cyane, kigomba kwitabwaho kuko ari bwo umwana aba arimo gukura mu gihagararo no mu bwenge.

Yasobanuye ko mbere y’imyaka ibiri ubwonko bw’umwana bugomba kuba bwamaze gukura ku kigero cya 80%, bukagera kuri 90% mbere y’imyaka 5. Uwageze kuri iki gipimo usanga no mu ishuri atsinda neza.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yagize ati: “Umwana agomba gukura neza mu gihagararo, mbere y’imyaka ibiri nibura ubwonko bwagombye kuba bwamaze gukura kuri 80%. Iyo rero afite imirire mibi ni ho usanga ubwonko bwe agera ku myaka ibiri afite 40%, 50%. Tugomba kureba uburyo umwana agomba gufatwa neza akiri mu nda, agakura neza”.

Yagaragaje ko intungamubiri, imyunyu ngugu, vitamini   ziva mu ndyo yuzuye ari byo bigenda bigafasha ubwonko bw’umwana bugakura neza ndetse agakura no mu gihagararo.

Avuga ko  umwana agomba kurya  ibirimo vitamini B, C, hari kandi imyunyu ngugu(Calcium, Zinc),  Vitamini A, bifasha cyane mu mikurire y’umwana, mu mikorere y’ubwonko.

Mucumbitsi yavuze ko imirire mibi ishobora guterwa n’ibintu byinshi birimo indwara zitandukanye, ubumuga, isuku nkeya ariko ahanini iterwa n’uko umwana n’umubyeyi batariye indyo yuzuye.

Imirire mibi y’igihe kirekire ituma umwana agwingira, iyo iki kibazo kidakosowe mbere y’iriya myaka yavuzwe haruguru nta garuriro riba rigihari.

Mu bimenyetso by’imirire mibi harimo ko umwana ashobora kuvuka afite ibiro bikeya.

Mucumbitsi Ati: “Umugore utwite iyo amaze kubyara ikintu cya mbere bakora, bamupima ibiro bakamupima n’uburebure; umwana agomba kuvuka afite ibiro 2 n’amagarama 500”.

Mucumbitsi Alexis ushinzwe imirire mu mushinga wa Gikuriro kuri Bose

Iyo ibilo biri hasi bishobora guterwa n’ impamvu zirimo indwara ariko  cyane cyane biba bituruka  ku mirire mibi.

Ku bijyanye n’uburebure, yavuze ko umwana gomba kuba afite santimetero ziri hagati ya 45 na 50, iyo afite iziri hasi aba yaragwingiriye mu nda.

Gukangura ubwonko bw’umwana

Umwana ashobora kuba afite ibiryo, afite n’ibindi bikenewe ariko iyo hatabayeho no kumukangurira  ubwonko hakiri kare ashobora guhura n’ikibazo mu mikurire ye.

Mucumbitsi ati: “Gukangura ubwonko bikorwa umugore agitwite, umwana yamara kuvuka bugomba gukangurwa igihe ari konka, igihe umubyeyi arimo kumuganiriza, kuko iyo umwana akivuka ni bwo agenda yakira ibintu byose; iyo umugabo n’umugore batumvikana mu rugo, batongana, ibyo byose abyigira aho”.

Yongeyeho ati: “Byagaragaye ko umwana uri mu nda yumva, avuga, anasubiza; afite uburyo asubiza n’ubwo ijwi ridasohoka”.

Bamwe mu babyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje ko hari ubumenyi bagenda bahabwa bwo kwita ku bana ariko bahura n’imbogamizi y’ubushobozi.

Byukusenge Jeannette wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Gatagara, ati: “Abajyanama b’ubuzima baratuganiriza bakadusobanurira ko tugomba kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Navuga nko kubategurira indyo yuzuye; waba utetse ibirayi ukamenya ko ugomba guteka imboga, ibikomoka ku matungo ahanini dushobora kubona indagara, igi ryo rirahenze ariko turagerageza rimwe na rimwe rikaboneka hanyuma tugategura n’imbuto […]. Ubushobozi ubundi ni cyo kibazo ariko ubumenyi bwo tugenda tububona kuko turabyigishwa kenshi”.

Mugenzi we Nyiramana, ati: “Gukangura ubwonko bw’umwana; batubwira ko tugomba kumuganiriza akiri mu nda, yavuka  tukajya tumukinisha, no kumwonsa ugomba kuba umureba mu maso, umuganiriza[…]”.

Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’abaturage muri 2020 (DHS 2020) bwagaragaje ko mu Rwanda abana bafite imirire mibi ari 8% na ho abagwingiye ni 33%. Abana barya indyo yuzuye ni 22%.

U Rwanda rufite intego yo kugabanya iki gipimo cy’abana bagwingiye kikagera kuri 19% mu mwaka wa 2024. Ni  urugamba rutoroshye, ariko kimwe mu bisubizo bihari ni ugukangurira ababyeyi kugaburira abana babo amagi.

Ni muri urwego ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa hateguwe ubukangurambaga bw’“Igi rimwe kuri buri mwana buri munsi”, bukazagendana no koroza abaturage inkoko kugira ngo iryo gi riboneke nk’uko byagarutsweho na Machara Faustin impuguke mu mirire akaba ari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA).

Kugaburira umwana indyo yuzuye bigabanya ibyago byo kurwara imirire mibi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mata 17, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE