Imicungire mibi ni nyirabayazana yo kutishyura imyenda muri Sacco Umurenge

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Yusuf Murangwa yagaragaje impamvu zituma imyenda ifatwa muri Sacco Umurenge zitishyurwa neza, cyane cyane ituruka ku micungire mibi y’abayobozi n’abakozi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere ya “SACCOs”.

Inguzanyo zitangwa na Sacco Umurenge ntizishyurwe neza akenshi biruruka ku micungire mibi, bikomotae ku bayobozi bn’abakozi bazo.

Raporo y’ingendo rusange z’Abadepite bakoze kuva ku wa 21 Mutarama- 4 Gashyantarw 2025 mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali tariki ya 8-9 Gashyantare 2025, igaragaza ko imyenda itishyurwa neza iri ku gipimo kuri hejuru.

Iyo raporo yagaragaje ko imwe mu Mirenge Sacco ifite imyenda iri ku gipimo kuri hejuru y’ikigenwa na Banki Nkuru y’Igihugu cya 5%.

Ingero ni Sacco Muyira Dushyigikirane yo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ifite igipimo cya 30,5%, Sacco Karama yo mu Murenge wa Karama ikaba yari ku gipimo cya 33%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa yagize ati: “Hagendewe ku mibare yo muri Werurwe 2025, Sacco Umurenge 22,8% zitishyura neza imyenda ziri ku kigero kiri munsi ya 5%.
Sacco 23% zingana na 96 zifite imyenda itishyurwa neza ku gipimo kiri hagati ya 5%-10%.”

Yakomeje agira ati: “Sacco 37,3% zingana na Sacco 155 nazo imyenda ntiyishyurwa neza ziri hagati ya 10% na 20% naho Sacco 16,8% zingana na 70, imyenda itishyurwa neza ziri hejuru ya 20%.”

Hari inguzanyo zisabwa n’abaturage, zigashorwa mu bikorwa batazisabiye, bikaba ari yo mpamvu Sacco zigira igipimo cy’imyenda itishyurwa iri hejuru.

Hari zimwe muri za Sacco zibwe bigizwemo uruhare na bamwe mu bashinzwe imicungire yazo.

Yagize ati: “Urugero Sacco Jabana yo mu Karere ka Gasabo yahombye miliyoni zisaga 439, hari Sacco Mugunga yo mu Karere ka Gakenke yibwe n’abakozi bayo mu 2015 amafaranga y’u Rwanda miliyoni 67 atarashoboye kugaruzwa, hari Sacco Isoko ya Gasabo mu Murenge wa Kimironko yibwe n’uwari umuyobozi wayo agera muri miliyoni 87Frw.”

Yakomeje agaragaza ko mu Karere ka Rusizi hari Sacco ya Butare yibwe miliyoni zisaga 23Frw, Sacco ya Bweyeye yibwe asaga miliyoni 24.

Minisitiri Murangwa yakomoje ku kuba hari imishinga isabirwa inguzanyo iba itizwe neza.

Yavuze ko inguzanyo zitangwa mu byiciro, hakabanza gusuzimwa aya mbere uko yakoreshejwe.

Mu gukemura ibyo bizazo yavuze ko hahindurwa buyobozi n’abakozi by’aba ngombwa bagashyikirizwa ubutabera iyo bigaragaye ko babivizemo uruhare cyangwa uburiganya.

Ikindi ni uko iyo kwishyura imyenda bidakorwa neza, Sacco isabwa kuba ihagaritse gutanga imyenda.

Gukora ubukangurambaga hagasobanurwa neza serivisi zijyanye n’inguzanyo,

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yanyuzwe n’ibisobanuro mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, ku bibazo byagaragaye mu mikorere ya “SACCOs”, kandi Minisiteri izkomeza gukurikirana ko ingamba zagaragajwe zishyirwa mu bikorwa.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yagaragaje impamvu Sacco Umurenge zitishyurwa neza imyenda
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nyakanga 8, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE