Imbwirwaruhame za Tshisekedi zigamije gusinziriza abantu – Sen. Evode Uwizeyimana

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize amasaha 16
Image

Ukwiyererutsa kwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, no guhindura umwanya wo kubaka ubutwererane mu ishoramari akawugira umwanya wo kwibasira u Rwanda, kubonwa nk’uburyo bwo gushaka gusinziriza amahanga ntiyite ku kuba ari we nyirabayazana w’ibibazo igihugu cye gikomeje guhura na byo.

Senateri Evode Uwizeyimana, impuguke mu mategeko mpuzamahanga, ni umwe mu bahamya ko ibyavuzwe na Perezida Tshisekedi, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari ‘Global Gatway Forum’ mu Bubiligi, yabikoze agamije gusinziriza abantu.

Iyo nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’Ibigo by’ishoramari bigera ku 150, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukaba warashyizeho urwo rubuga mu kurushaho kwagura imikoranire n’ibihugu by’Afurika mu ishoramari.

Muri iyo nama, Tshisekedi wafashe ijambo akurikiye Perezida Kagame, yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo yubahirize ibyo yasabwaga byose agerageza guharanira amahoro.

Mu buryarya bwinshi yavuze ko we na Perezida Kagame ari bo bashobora gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ati: “Ndahamagarira iyi nama n’Isi yose kuba umuhamya, ko ngutegeye ikiganza, Nyakubahwa Perezida, ngo dushyireho amahoro.”

Senateri Evode avuga ko Perezida Tshisekedi yakoresheje umwanya yahawe muri iyi nama, ashaka kwigira nk’umuntu ufite ubushake bwo gukemura ibibazo, avuga ko abona Perezida Tshisekedi ari umuntu ubeshya abaturage be no gukomeza gufata u Rwanda nk’aho ari rwo ntandaro y’ibibazo byose Leta ya Congo ifite.

Agira ati: “Afite abamurwanya mu rwego rwa gisirikare ariko afite n’ibibazo bya Politiki we yananiwe gukemura ku buryo njye ntekereza y’uko Perezida Tshisekedi ari umuntu ufite imbwirwaruhame isinziriza abantu, akaba ari n’umuntu ushobora gutungurana isaha iyo ari yo yose.”

Perezida Tshisekedi yafashe umwanya munini muri iyi nama agaragaza ibibazo by’umutekano muke uri mu gihugu ndetse agaragaza ko we na Perezida Kagame ari bo bonyine bashobora gukemura ibibazo by’uwo mutekano muke.

Ibyo Perezida Tshisekedi yavugiye muri iyi nama, Senateri Evode Uwizeyimana avuga ko ari urwiyererutso bitewe n’ibikorwa bindi byagiye bigaragara birimo kwanga gusinya amasezerano yabaga agiye kugerwaho hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

Ati: “Ni umuntu gashozantambara, ni umuntu wagiye avuga ko ashaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda inshuro nyinshi, ni umuntu wafashije FDLR akayishyira mu ngabo ze.

Ni umuntu wagerageje kuba intambamyi ku mahoro ashakishwa muri aka Karere ariko kuvuga ngo nta gihugu na kimwe yigeze ashotora cyangwa abanira nabi mu bihugu icyenda bituranye na Congo by’umwihariko ngo u Rwanda na Uganda, abantu twese byadutangaje.”

Uwizeyimana avuga ko bigoye muri iki gihe gusesengura imvugo za Perezida Tshisekedi.

Akomeza agira ati: “Ni umuntu ushaka kwiyerekana nk’umunyamahoro, kwiyerekana nk’umuntu ushaka amahoro, kwiyerekana ko ashobora kwicara akaganira n’abaturanyi ku bibazo.

Ariko ni umuntu uhakana abaturage be akabita abanyamahanga, akajya kuzana abacanshuro, akiruka Isi yose ashaka abantu bamufasha kubatsinsura no kubarwanya, njye ndatekereza ko imbwirwaruhame za Perezida Tshisekedi zizashyira zibe akananirabahinga nk’uko abaturanye bo mu Majyepfo babivuga.”

Imbwirwaruhame za Perezida Tshisekedi yavuze mu gihe cyo kwiyamamaza bishoboka ko ngo yijeje abaturage ibyo atazakora.

Ku rundi ruhande, Senateri Evode agaragaza ko ibikorwa bya Tshisekedi wabonaga ari umuntu uhamanya n’ibyo avuga kandi ko yiteguye kuzana intambara i Kigali ngo akayirangiriza aho ituruka.

Agaragaza ko hari amasezerano aba ageze igihe cyo gusinywa, Perezida Tshisekedi akabuza intumwa ze kuyashyiraho umukono.

Akomeza agira ati: “Kugeza ubungubu biragoye kumenya Perezida Tshisekedi kuko hari icyubahiro tugomba Abakuru b’Ibihugu ariko ari nk’umuntu usanzwe wavuga ngo afite ibibazo bitagenda neza.

Wavuga ngo dufate iki tureke iki mu bintu Tshesekedi avuga kuko ameze nk’umwana ukubwira uyu munsi ngo ndabyemeye, mu masaha abiri akakubwira ngo ndabyanze, simbizi ngo umuntu yamufata gute, […] icyo u Rwanda rwakoze ni ukwitegura kuko niba umuntu avuze ngo nzaza kukurasa, wowe ntiwaryama ngo uvuge ngo uriya ni ko yabaye yivugira ibyo abonye.”

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Stephanie Nyombayire, abinyujije kuri X na we yunze mu rya Senateri Evode Uwizeyimana ko Perezida Tshisekedi yiyerurukije imbere y’amahanga yiyerekana nk’ushaka amahoro, mu gihe ibikorwa bye bivuga ibitandukanye.

Yagize ati: “Yiyambuye isoni, yiyambitse umwambaro wo gukunda amahoro, yirengagije inshuro nyinshi yakangishije gutera u Rwanda ngo akureho ubuyobozi.

Ibi byakurikiwe n’ibyo akunze gukora: kwigira inzirakarengane y’amakimbirane yateje ndetse akaba yarirengagije kuyakemura.”

Nyombayire yakomeje avuga intango y’amahoro yagaragaje uyu munsi ko yazanye, bisobanuye “Guha intwaro no gufasha FDLR, umutwe w’abajenosideri, ndetse akayinjiza mu ngabo ze z’Igihugu.

Gushyigikira imitwe itoteza, ikica, igatwika Abanyekongo ari bazima bishingiye ku bwoko.

Kwima M23 uburenganzira bwo kwitwa Abanyekongo mu kwirengagiza inshingano zo gukemura amakimbirane. Gusaba ubufasha buri mugabane, hanyuma agahindukira akaduruvanga intambwe yose y’amahoro.”

Yakomeje avuga ko kandi ibindi akora birimo guha akazi abacanshuro ngo barwane intambara ze; gusiga u Rwanda icyasha avuga ko ari rwo ruteza Igihugu cye kutagira icyo kimarira abaturage, mu gihe abayobozi basahura umutungo w’Igihugu utagira ingano bafatanyije n’inshuti zabo n’imiryango.

Nyombayire yakomeje yibutsa ibyavuzwe na Perezida Kagame ko “Nta mpamvu yo gutera amagambo n’abahora basubiramo ibinyoma byabo … Nta somo u Rwanda rukwiye kwigishwa ku gisobanuro cy’amahoro, twebwe twarwaniye amahoro tuzi ikiguzi cyayo.”

Perezida Kagame mu mvugo ijimije yavuze ko umuntu ugira ikibazo urusaku rw’ingunguru irimo ubusa na we aba afite ikibazo, ati: “Urayireka igahita cyangwa ukayitaza.”

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 10, 2025
  • Hashize amasaha 16
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE