Imbuto nshya ya Cyerekezo yagaragaje ko izatanga umusaruro mwiza

Abahinzi bibumbiye muri koperative Dukomeze ubuzima ihinga ibirayi irishimira ko imbuto nshyashya ya Cyerekezo bayitezeho umusaruro mwinshi, kuko bateye ibilo 200 bikavamo ibirayi birenga toni n’igice, iyo mbuto ikaba igiye gutegurwa ngo imere nyuma ikazabona gukwirakwizwa mu baturage.
Abo bahinzi b’ibirayi bo mu Murenge wa Shingiro mu Karere ka Musanze, bavuga ko babifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), ASARECA na SPF Ikigega.
Ngiruwonsanga Jean de Dieu wo mu Mudugudu wa Nyamiyaga Akagali ka Mudende, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, umaze imyaka 4 muri koperative avuga ko imbuto Cyerekezo ayizeyeho umusaruro.
Ati: “Iyi mbuto nshya y’ibirayi yitwa Cyerekezo yahinzwe hano ngo irusheho gutuburwa, ubu umuntu arebye uko ibivuyeho bingana iratanga icyizere ko izatanga umusaruro mwiza.”
Yakomeje agaragaza ibyiza byo kuba muri koperative.
Ati: “Nasanze ari koperative ishyira hamwe ikora neza kandi yunguka. Koperative yamfashije gutera imbere nk’umunyamuryango kuko buri gihembwe umunyamuryango ahabwa imbuto ibilo 10, turorora hari abafashe ingurube tugenda tuziturirana.”
Ntabanganyimana Dorothee wo mu Mudugudu wa Nyejoro, Akagari ka Kampanga, mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, yavuze ko cyerekezo ari imbuto barimo kongera, ndetse izatanga umusaruro mwiza ahereye ku byo abonye bivuyeho.

Yagize ati: “Turimo gutegura imbuto y’ibirayi. Imbuto nshashya yitwa Cyerekezo, ni imbuto twahinze ku buso buto turayimeza tuzongere tuyitere, kandi nkurikije ko twateye ibilo 200 none hakaba havuyemo ibisaga toni, birerekana ko ari imbuto nziza., izatanga umusaruro bigatuma twihaza mu biribwa, aiko tukanabona amafaranga.
Joshua Sikhu Okonya ukora mu Ihuriro ry’ibigo bikora ubushakashatsi mu buhinzi byo muri Afurika y’Uburasirazuba no Hagati (ASARECA), wari kumwe n’abahinzi ubwo bateraga imbuto ya Cyizere hagamijwe kureba niba yatanga umusaruro, ngo igezwe ku baturage yavuze ko bagarutse kureba iby’iyo mbuto.
Ati: “Dutera uyu murima mu kwa kabiri, twari kumwe none twari tuje kureba aho bigeze kandi turifiza kureba ikivamo.
Ku bufatanye na RAB, avuga ko baagejeje imbuto ku bahinzi kugirango ibe nyinshi.
Ati: “Uruhare ASARECA yagize muri icyo gikorwa ni uko ku bufatanye na RAB twegereje abahinzi ubwoko bushya, Cyerekezo kugira ngo babashe kubona imbuto ihagije kandi by’umwihariko ifasha abanyamuryango ba Koperative Dukomeze ubuzima.”
Yakomeje asobanura ko bahaye abahinzi imbuto y’ibirayi yo guhinga, baraberekera, ngo yongerwe hanyuma izagezwe ku baturage.

Yagize ati: “Twabahaye imbuto y’birayi yo guhinga, turaberekera, tubaha ndamira na Cyerekezo ngo yongerwe hanyuma izagezwe ku baturage.”
Yakomeje asobanura ko yahaye abahinzi 300 amahugurwa kugira ngo bagire ubumenyi bubafasha gukora ubuhinzi bakoresha tekiniki zigezweho, bikanazamura umusaruro.
Dr Nduwayezu Anastase umushakashatsi muri RAB, ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi ku kirayi yavuze ko ku bufatanye na ASARECA, RAB na koperative Dukomeze ubuzima byagaragaye ko imbuto y’ibirayi Cyizere itanga umusaruro mwiza.
Ati: “Imbuto nshya ya Cyizere, dukurikije uko tuyizi, uko twayibonye, umusaruro wagerageje kuba mwinshi hano, nagereranyije kuko bagiye basarura ibirayi 10, 13, 15 ku mugozi, iratanga umusaruro mwiza, ntibyarwaye birasa neza.”
Yongeyeho ati: “Umwihariko wa Cyizere ni uko ari ubwoko bukunzwe. 2019/2020 twasohoye amoko y’ibirayi 11 y’ibirayi. ariko Cyerekezo yera neza kandi ikunzwe hose mu Gihugu naho Kazeneza nayo ni nziza ariko ntikunzwe nka Cyerekezo. Aya moko y’ibirayi yihanganira imihindagurikire y’ikirere.”

Ku bijyanye no kuba abahinzi bavuga ko imbuto itarabageraho neza, Dr Nduwayezu yavuze ko icyo babanje ari uko abahinzi babanza kuzishima hanyuma, RAB icyo ikora ni ukuzegereza abatubuzi b’imbuto kugira ngo zizagere ku bahinzi ku buryo buhagije.
Perezida wa koperative y’abafite ubumuga y’abahinzi b’ibirayi Dukomeze ubuzima Sinzabaheza Jean Damascene avuga ko imbuto nshya y’ibirayi yitwa cyerekezo bayishimye.
Ati: “Imbuto nshashya yitwa Cyerekezo, ni imbuto nzizaubu dukura urabona umugozi umwe uvuyeho ibirayi, 10, 11, 15 ni imbuto nziza, yari mbuto twahinze ku buso buto turayimeza tuzongere tuyitere.”
Twashoye imari mu kigega spf, twabonye ubushobozi mbere twahingaga kuri ha1 none ubu twarazamuye imbaraga dusigaye twigondera hegitari 5.
Koperative y’abafite ubumuga yatangiye mu 2014 ifite abanyamuryango 45 none ubu bageze muri 500. 385 ni abafite ubumuga, abandi ni abantu bakuru ndetse n’urubyiruko.


