Imbaraga za nyina zatumye ‘Carine Poet’ akora igisigo yise ‘Ndabyanze’
Umusizi Maniraguha Carine ukoresha amazina ya Carine Poet avuga ko igitekerezo cyo gukora igisigo yise ‘Ndabyanze’ cyashingiye ku mbaraga yabonanye nyina wabareze akabereka imbaraga z’ababyeyi babiri kandi ari umwe.
Ni igisigo kibimburiye ibindi 10 cyangwa 12 bizaba bigize Alubumu y’ibisigo ye yambere yise Rangurura arimo gutegurira abakunzi be, ateganya gushyira hanze mu mpera za 2025.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya Carine Poet yagaragaje ko imvano y’igisigo ‘Ndabyanze’yagishingiye ku myumvirte y’abantu bagipfobya imbaraga z’umugore n’umwana w’umukobwa.
Ati: “Igitekerezo nagikuye ku mbaraga za mama, nararebye ndeba ukuntu yabashije kundera n’abandi bavandimwe banjye bane, twese tukiga tugakura neza, tubona imbaraga z’ababyeyi babiri ku mubyeyi umwe.”
Akomeza avuga ko amaze kubibona atyo akanazengurutsa amaso ku Isi hose akabona hari ibihugu bigipfobya umukobwa n’umugore muri rusange ahitamo kucyandika.
Ati: “Nanone kandi kigaruka ku mateka yaranze Isi yo kuba igitsina gore cyarahezwaga inyuma, n’ubu hakaba hari bimwe mu bihugu bikibaheza, ku buryo abana b’abakobwa bafatwa nk’abantu batagira imbaraga.”
Muri icyo gisigo Carine Poet agaragaza ko yanze gutsikamirwa n’ibyo abwirwa bimusubiza inyuma nk’umwana w’umukobwa ndetse ko yanze imyumvire igaragaza ko umugore adashoboye kuko yabonye abashoboye.
Carine Poet avuga ko ari igisigo yanditse mu Kinyarwanda n’icyongereza akanifashisha umuziki aho bibaye ngobBwa kuko yifuzaga ko ubwo butumwa burenga u Rwanda bukagera no mu yandi mahanga ya kure agifata umugore nk’udashoboye.
Ni igisigo ashyize hanze mu gihe ari mu ruzinduko rw’ubusizi ruzamara ukwezi aho yagiye gukora ku mushinga we mushya yise “I am the power” wo kongerera abagore imbaraga n’icyizere (women’s empowerment) abinyujije mu busizi. Ni gahunda yateguwe na institut français ishami ryo mu Rwanda n’ishami ryayo mu Bufaransa ku bufatanye na kompanyi zirimo Théâtre Joliette (Marseille) na theatre de 3bis f (Aix en province).
Uyu musizi avuga ko muri icyo gisigo yifuza ko abazacyumva bose bazumvamo ko umugore cyangwa umwana w’umukobwa atari umuntu udashoboye kandi n’abakobwa (Abagore) babibwirwa bakwiye kubyanga ahubwo bakerekana ko bafite byinshi bashoboye.

