Imbamutima za ba Ambasaderi bashya 4 bakiriwe na Perezida Kagame

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 7
Image

Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Repubuloka Paul Kagame, yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, bakaba bagaragaje imbamutima n’imigabo n’imigambi bafite mu kurushaho kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu byabo n’u Rwanda.

Ba Ambasaderi bakiriwe ni Amb. Irene Vida Gala wa Brazil, Amb. Casper Stenger Jensen wa Denmark, Amb. Aurélie Royet-Gounin w’u Bufaransa na Amb. Hanan AbdelAziz Elsaid Shahin wa Misiri.

Abo ba Ambasaderi bose bagaragaje ibyishimo byo kuza guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, banagaragaza ko batazatezuka kurushaho gusigasira ubutwererane bw’ibihugu byabo n’u Rwanda mu nyungu z’abaturage bo ku mpande zombi.

Amb. Casper Stenger Jensen wa Denmark mu Rwanda, yagize ati: “Nishimiye kuba hano, aho Denmark yahisemo gufungura Ambasade nshya i Kigali kandi ni njye ambasaderi wa mbere mu Rwanda. Umubano w’u Rwanda na Denmark wakomeje gukura mu myaka ishize aho ubufatanye burimo kwinjira mu cyiciro gishya aho tugerageza.”

Yakomeje ashimangira ko icyo ashyize imbere ari ukurushaho kwagura ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yamwijeje ko yiteguye kuzasura Denmark mu bihe biri imbere ndetse ko kimwe mu byiza byogusura icyo gihugu mu gihe cy’Urugaryi kuko haba hari amafu.

Ambasaderi mushya wa Denmark mu Rwanda na we yashimangiye ko yiteguye kurehereza benshi muri Denmark gusura u Rwanda.

Ati: “Icyo nzarebaho gishya ni ukureba izindi nzira dushobora kubyaza umusaruro ishoramari n’ubucuruzi buhuza impande zombi. Bivuze ko kuba ari Ambasade nshya natwe bizadusaba imbaraga kugira ngo Ambasade yacu ishinge imizi, ariko ndabitegereje cyane.”

Ambasaderi mushya wa Brazil mu Rwanda Irene Vida Gala, na we yavuze ko yanyuzwe cyane no kuza mu rw’Imisozi Igihumbi nk’igihugu ajemo bwa mbere.

Ati: “Nageze hano mpita mpakunda mu gihe gito mpamaze, ntekereza ko murimo gukora akazi gakomeye kandi dukunda gukorera mu bice aho twizera abafatanyabikorwa bacu.  Muri mu mwanya mwiza wo kuba abafatanyabikorwa ba Brazil, kandi nizera ko Brazili na yo yifuza gufatanya n’u Rwanda turashaka kureba ibyo tubasha gukorera hamwe namwe.”

Yavuze kanfi ko mu nzego yaganiriye na Perezida Kagame ibihugu byombi bishobora gukoranamo harimo ubuhinzi, guteza imbere Politiki z’iterambere ry’umuryango, kurandura ubumene, guha abaturage.

Yongeyeho ko hari n’amahirwe yo guhererekanya abanyeshuri, aho abanyeshuri b’u Rwanda bazajya bajya kwiga muri Kaminuza za Brazil, anavuga ko hari byinshi Brazil yieguye gusangiza u Rwanda mu birebana na Siyansi.

Yanavuze kandi ko afite inzozi zo kubona u Rwanda rukorana n’amakipe yo muri Brazil mu kwamamaza Visit Rwanda, avuga ko igihugu cye gikomeje amavugurura azatuma u Rwanda ruterwa ishema no kubona ijambo Visit Rwanda ku myambaro y’abakinnyi b’icyo gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 8, 2025
  • Hashize amasaha 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE