Imanza 1 020 zarangirijwe mu buhuza mu mezi 4 ya 2025

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangaje ko, kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2025, imanza 1 020 zarangirijwe mu buhuza.
Mutabazi Harrison, yavuze ko kugira ngo gahunda y’ubuhuza ikorwe neza bisaba guhindura imyumvire y’abagenerwabikorwa ariko cyane cyane n’abunganizi mu by’amategeko.
Mu kiganiro na RBA, Mutabazi yashimangiye ko usanga abunganizi mu mategeko ari bo bakunze kubangamira uku gukemura ibibazo binyuze mu buhuza.
Yagize ati: “Ubunganira ukabona abaye intambamyi, ati mugomba kuburana, muzanyishyura, cyangwa akaba aciye iruhande akavuga ngo ariko ibi by’ubuhuza ntimubijyemo.”
Yavuze ko ubukangurambaga bwo kwimakaza ubuhuza mu gukemura ibibazo abantu baba bafite bwageze kuri benshi yaba abaturage basanzwe n’ababunganira mu mategeko.
Mutabazi yumvikanishije ko abunganira abantu mu mategeko barimo gushishikarizwa kuyoboka ubuhuza kugira ngo ubutabera bugerweho.
Ati: “Ingero nyinshi dufite hari imanza nyinshi zagiye zirangizwa abunganizi mu mategeko babigizemo uruhare.”
Ubuhuza ni imwe mu nzira yo gutanga ubutabera yashyizweho na Leta y’u Rwanda, kugira ngo burinde abafite ibibazo byo gutakaza umwanya n’amafaranga kandi bakanongera gusubirana bakabana mu mahoro nk’uko byahoze.
