Ikipe y’Abangavu U20 yasezerewe mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi

  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 2
Image

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abangavu batarengeje imyaka 20, yanyagiwe na Nigeria igitego 4-0 mu mukino wo kwishyura, isezererwa mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizaba mu 2026, ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo ku kibuga cya Lekan Salami Sports Complex cyo mu mujyi wa Ibadan muri Nigeria habereye umukino wo kwishyura mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rwaratsinzwe na Nigeria igitego 1-0 i Kigali mu cyumweru gishize.

Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 20, André Cassa Mbungo, yari yahisemo kubanzamo Iramuzi Belise, Ndayizeye Chance, Ishimwe Darleine, Gikundiro Scholastique, Asimana Laurence, Mutuyimana Sandrine, Ihirwe Regine, Niyubahwe Amina, Uwase Fatina, Uwase Bonnette na Mutoni Jeannette.

Ku munota wa 13 w’umukino Nigeria yari imbere y’abafana bayo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Precious Chiemerie Oscar.

Umukino ugeze ku munota wa 20, Nigeria yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tumininu Fatimoh Adeshina, ari na cyo cya nyuma cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu gice cya kabiri u Rwanda ntirwihagazeho ahubwo rwinjijwe ibindi bitego bibiri, harimo icya Seimeyeha Janet Akekoromowei ku munota wa 59 na Farajomi Alaba Olabiyi ku munota wa 90.

Umukino warangiye u Rwanda runyagiwe ibitego 4-0 rusezererwa mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, ku giteranyo cy’ibitego 5-0 mu mikino yombi.

Abakinnnyi u Rwandan rwabanje mu kibuga
Abakinnnyi Nigeria yabanje mu kibuga
Ihirwe Régine ukinira u Rwanda atera umupira n’umutwe
Abakinnnyi ba Nigeria bishimira igitego
  • SHEMA IVAN
  • Nzeri 27, 2025
  • Hashize amasaha 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE