Ikipe y’Aba – GP yegukanye irushanwa ryo Kwibohora 32 ku nshuro ya kane yikurikiranya

  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
Image

Ikipe y’Abasirikare barinda Umukuru w’Igihugu (RG: Republican Guard/ Garde Presidentielle) yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo kwibohora, itsinze Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho (BMTC Nasho) ibitego 3-0, ku mukino wa nyuma wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Ni umukino witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe na Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice.

Aba GP ni bo batangiye neza umukino bidatinze ku munota wa gatandatu, rutahizamu Shema Mike yatsinze igitego cya mbere nyuma y’amakosa akomeye yakozwe n’umunyezamu wa BMTC Nasho wafashe umupira ntawukomeze.

Iyi kipe y’abarinda Umukuru w’Igihugu yakomeje gukina neza ku munota wa 13 yabonye Penaliti yaturutse ku ikosa ryakorewe Ishimwe Claude mu rubuga rw’amahina, ihabwa Shema Mike ayitera neza ayishyira mu izamu. Igice cya mbere cyarangiye RG itsinze BMTC Nasho ibitego 2-0.

Mu igice cya kabiri, RG yakomeje kurusha BMTC Nasho ndetse ibona igitego cya gatatu ku mupira Ishimwe Claude yahinduye mu rubuga rw’amahina usanga Shema ahagaze neza awushyira mu rushundura.

Nta kindi gitego cyongeye kuboneka muri uyu mukino, kugeza RG yegukana Igikombe cyo kwibohora mu marushanwa ahuza imitwe y’ingabo z’u Rwanda, ku nshuro ya kane yikurikiranya. BMTC Nasho yasoreje ku mwanya wa kabiri, naho Task Force Division iba iya gatatu.

Mu mupira w’amaguru w’abagore, igikombe cyegukanywe n’Ingabo z’u Rwanda zikorera mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Serivisi z’Ubuzima (MHS) batsinze Military Police ibitego 2-1.

Muri Volleyball, Ikipe y’Umutwe w’Ingabo Zidasanzwe (Special Operations Force) ni yo yegukanye igikombe, ikurikirwa n’Ikipe y’Urwego rushinzwe Ibikorwa remezo mu Ngabo z’u Rwanda (Engineering Command), iya gatatu iba Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu.

Muri Basketball hitwaye neza BMTC Nasho ya mbere, 6 Air Group yo mu ishami ry’Igisirikare cy’u Rwanda kirwanira mu Kirere (Rwanda Air Force- RAF) iba iya kabiri, naho RMA Gako iba iya gatatu.

Amakipe yabaye aya mbere yahawe imidali ya Zahabu na miliyoni 10 Frw, aya kabiri ahabwa imidali ya Feza na miliyoni 3 Frw, naho aya gatatu ahabwa imidali y’Umuringa na miliyoni 1,5 Frw.

Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yavuze ko aya marushanwa arenze kuba amarushanwa y’umupira w’amaguru gusa, ahubwo ari uburyo bwo kwizihiza umurage w’ubutwari, ubwitange no guharanira gutsinda byaranze Ingabo za RPA mu rugamba rwo Kubohora u Rwanda.

Yagaragaje ko uwo murage ugikomeje kuranga Ingabo z’u Rwanda aho zikorera hose no mu bihe byose.
Minisitiri Marizamunda yongeyeho ko, uretse guhatana, aya marushanwa afasha gushimangira ubufatanye, ubumwe n’ubwuzuzanye hagati y’abasirikare, ndetse no guteza imbere ubuzima bwiza n’imibereho irangwa n’imyitwarire myiza binyuze muri siporo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, yashimiye amakipe yose yitabiriye aya marushanwa ku bwitange, imyitwarire myiza n’ikinyabupfura yagaragaje kuva yatangira kugeza asojwe.

Abakinnyi Ikipe y’Aba-GP yabanje mu kibuga
Ikipe y’aba GP yegukanye irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya kane yikurikiranya
Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yavuze ko aya marushanwa ari uburyo bwiza bwo kwizihiza umurage n’ubwitange byaranze ingabo zahoze ari iza RPA
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yashimiye abitabiriye iyi mikino imyitwarire myiza bagaragaje
  • SHEMA IVAN
  • Nyakanga 4, 2026
  • Hashize umunsi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE