Ikinyarwanda ntigihabwa agaciro nk’ururimi kavukire- Inteko y’Umuco

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Ubushakashatsi bwakozwe n’Inteko y’Umuco ifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda ku iturana ry’indimi zikoreshwa ahahurira abantu benshi mu Mujyi wa Kigali, bwagaragaje ko ururimi rw’Ikinyarwanda rutacika ariko kandi rufite ibyonnyi, muri byo ngo harimo no kuba kidahabwa agaciro kacyo nk’ururimi kavukire.

Ni ubushakashatsi bwakozwe mu 2023, bukorwa hifashishijwe amazina y’inzu, ibyapa biyobora abantu mu mihanda, ahatangirwa serivisi zitandukanye, ahategerwa imodoka ndetse no ku makompanyi atandukanye atwara abantu n’ibintu.

Abenshi mu bahabwa serivisi batangaje ko hari ubutumwa badasobanukirwa bitewe n’uko haba hakoreshejwe ururimi rutari urw’Ikinyarwanda cyangwa kikavangwa n’izindi ndimi, ku buryo gusobanukirwa bibagora nkuko Mukamana Tereza abisobanura.

Ati: “Ujya muri Banki ugiye kwaka inguzanyo ugasanga ibijyanye n’inguzanyo biri mu cyongereza ugatinya gusobanuza, ugapfa kubisinya ngo bataguseka kandi nyamara batanagusobanuriye ibyanditsemo, cyangwa wagenda uvuga ikinyarwanda bakagusuzugura, uje nyuma yawe avuga igifaransa cyangwa icyongereza bagahita bamugucishaho, kimwe n’uko hari ibigusaba kubanza kubisobanuza ugasanga urabiretse.”

Ibi binashimangirwa na Habimana Jean Paul uvuga ko Ikinyarwanda kitagihabwa agaciro kugeza n’aho abana batagishobora kuvugana na bamwe mu bagize imiryango yabo. Ati “Uyu munsi umwana uvuga ururimi rw’amahanga tubona ashabutse azi kubara mu gifaransa cyangwa mu cyongereza, n’amashuri yigisha neza mu Rwanda yigisha mu cyongereza cyangwa mu gifaransa, umubyeyi wese agaharanira kuba ariho ajyana umwana.”

Yongeraho ati: “Ni byiza nibige izo ndimi ariko kandi ibyo bigo nibyigishe Ikinyarwanda ku rwego rwiza nkuko natwe twiga izo ndimi bigakunda, kuko uwo mwana ashobora kujya kwa nyirakuru, nyina wabo cyangwa nyirasenge kuvugana na bo bikagorana.”

Abo bombi n’abandi batandukanye bavuga ko kuba Ikinyarwanda kitagikoreshwa cyane ari imbogamizi kuri bo, kandi ko batewe impungenge n’uko hari igihe Ikinyarwanda cyazapfa burundu kubera ku kivangwa n’izindi ndimi ndetse no kutakivuga. 

Intebe y’inteko yungirije mu Nteko y’Umuco Uwiringiyimana Jean Claude, avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva no guha agaciro Ikinyarwanda nk’uko ari ururimi rugahabwa n’Itegeko Nshinga.

Ati: “Icyo dukangurira abantu mbere na mbere ni ukumva agaciro ururimi rwacu rufite, agaciro ruhabwa n’amategeko by’umwihariko Itegeko Nshinga, ni ururimi ruduhuza ibyo turabizi no mu ndirimbo y’Igihugu birimo, ni rwo ruduhuza naho abakora ibinyuranye n’ibyo ni gahunda y’ubukoloni guhakana ibyawe.”

Akomeza agira ati: “Kuvuga ikinyarwanda aho serivisi itangirwa abantu bakwiye kumenya ko ari inyungu z’utanga serivisi, birakwiye ko umuntu umuha serivisi mu rurimi yumva, ni ngombwa ko Ikinyarwanda kitabwaho, kikaba icy’ibanze kuko niba umuhaye serivisi mu rurimi atumva uba uyimuhaye igice.”

Uwiringiyimana avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda rudashobora gucika burundu, kuko nta rurimi rwihariye Igihugu cyose rushobora gupfa, gusa ngo rushobora kugira ibyonnyi harimo amakosa atandukanye mu mikoreshereze yarwo.

Bimwe mu byakwirindwa mu rwego rwo gusigasira ururimi rw’Ikinyarwanda harimo imvugo zigezweho (Urufefeko) ari nabwo bukangurambaga ubuyobozi bw’Inteko y’Umuco buvuga ko bagiye gutangira gukora mu bihe bya vuba mu nzego zitandukanye.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ivangwa ry’indimi riterwa n’impamvu zitandukanye  zirimo kugararaza ubuhanga ku kigero cya 8.8 %, ubusirimu  bwihariye 15.2%, ubumenyi buke 20%, abumva ntacyo bitwaye 23%, nababikora kubera kwisanisha n’abandi bikorwa ku kigero cya 33% .

Ababajijwe mu gihe ubushakashatsi bwakorwaga bagaragaraje ko iturana ry’indimi mu bucuruzi na serivisi icyongereza kiza ku mwanya wa mbere ku kigero cya 42.6%, ahakoreshwa icyongereza n’igifaransa 4%, Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda 7.5%, Icyongereza n’ikinyarwanda 24%, igifaransa gusa gikoreshwa 3%, Igifaransa n’ikinyarwanda 2.7%, naho ikinyarwanda kigakoreshwa ku kigero cya 15% mu gihe igiswahili ari 1.2%.

Zimwe mu ngaruka zo kubwirwa cyangwa guhabwa serivisi mu rurimi batumva zagaragajwe n’ababajijwe, zirimo abenshi badasobanukirwa ibiba byanditseho cyangwa bivugwa ku kigero cya 42.5% n’izindi zirimo kubanza gusobanuza, kuba batabona amakuru ahagije, hakaba n’abo bitinza kubona serivisi.

Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko 99.7% by’Abanyarwanda bavuga ururimi rwabo.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 10, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE