Ikigo gikora ubushakashatsi muri Argentine cyasuye Rwanda Peace Academy

Kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Nyakanga 2023, itsinda ryaturutse mu kigo cya Fundacion Meridiano cyo muri Argentine cyasuye cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy).
Ikigo cya Fundacion Meridiano gisanzwe gikora ubushakashatsi no gutanga ubujyanama ku mibanire mpuzamahanga n’iterambere ry’ubukungu.
Iki kigo cyasuye Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rwanda Peace Academy, mu rugendo rugamije kwigira kuri iki kigo umusanzu gitanga mu kwigisha no kubangabunga amahoro.
Haganiriwe ku ngamba zo gutanga amahugurwa (amasomo) na gahunda z’ubushakashatsi bujyanye n’inguruka ziza nyuma y’amakimbirane muri Afurika.
Yanditswe na KAYITARE Jean Paul
