Ikibazo cya politiki ntigikemurwa n’imbaraga za gisirikare”-Brig. Gen. Rwivanga

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Brig. Gen. Ronald Rwivanga, yagaragaje ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yananiwe kugarura umutekano bitewe n’uko yahisemo gukemura icyo kibazo cya politiki ikoresheje gusa imbaraga za gisirikare.

Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Nzeri 2025, mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi.

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko ikibazo cy’umutekano mu Karere cyakemurwa ari uko gishyizwe ku murongo mu buryo bushingiye ku mahame ya politiki n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yagize ati: “Tugomba kurebera hamwe ikibazo cy’umutekano muri RDC, tukareba ibirimo kubayo muri iki gihe. Nk’Akarere tugomba kureba ibigomba gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ikibazo gikemurwe.”

Yashimangiye ko hari amakosa yakozwe mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu karere, asaba ko Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagomba guhuriza hamwe imbaraga.

Ati: “Ingabo za EAC zarirukanywe, baravuga ngo reka dukoreshe iza SADC turwane, ariko murabizi uko byagenze. Ntabwo wakemura ikibazo cya politiki ukoresheje imbaraga za gisirikare.”

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko nubwo ibihugu bigize SADC birimo Malawi, Afurika y’Epfo, Tanzania ndetse n’abacancuro b’Abanyaromaniya byohereje ingabo, ntibyabashije kugera ku ntsinzi.

Yakomeje ati: “Guverinoma ya RDC yohereje mu ntambara abasirikare basaga ibihumbi 70, barimo abarenga ibihumbi 50 b’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ndetse n’ibihumbi 25 by’abakomando. Bose bari bafite intego yo kurandura M23. Ariko nyuma yo gutsindwa, batangiye kwitwaza ko M23 ifite abayifasha.”

Avuga ko intambara zitazigera zishingira ku mubare munini w’ingabo gusa, ahubwo zishingira ku bintu bitatu by’ingenzi, birimo ibikoresho, morali y’ingabo, n’amayeri ya gisirikare.

Yongeyeho ati: “Niba uhisemo gukoresha imbaraga za gisirikare, ugomba no kwitegura intambara isaba ubunararibonye bwo kurwana mu ishyamba. Abo bantu uhora wica buri munsi bafite ubunararibonye bwo kurwanira mu mashyamba, naho wowe ntubifite.”

Brig. Gen. Rwivanga yashimangiye ko intege nke za Leta ya Congo zishingiye ku kuba yarashatse gukemura ikibazo cy’amoko n’imiyoborere ibinyujije mu kurimbura umutwe runaka, aho gushakira umuti nyawo muri politiki n’ubwumvikane.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nzeri 15, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE