IGP Namuhoranye yashimye ubufatanye bw’Akarere mu guteza imbere ubunyamwuga mu gucunga umutekano

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 kamena, yashimiye abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano bitabiriye umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye bakuru bamaze umwaka biga mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze.
Ni mu butumwa yabagejejeho mu birori byo gusangira byabereye mu Karere ka Nyarugenge, nyuma y’umuhango wo gusoza ayo masomo wabereye ku Ishuri Rikuru rya Polisi, mu rwego rwo guha icyubahiro ibihugu bifatanya na Polisi y’ u Rwanda byohereje abanyeshuri bitabiriye icyiciro cya 13 cy’Amasomo y’ubuyobozi agenerwa ba Ofisiye Bakuru ba Polisi (PSCSC).
Iki cyiciro cyitabiriwe n’abanyeshuri 34, barimo 20 bo mu Rwanda na 14 bakomoka mu bindi bihugu umunani (8) by’Afurika aribyo: Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia na Sudani y’Epfo.
Mu bashyitsi bitabiriye ibirori byo gusangira harimo Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Amb. Janet Mwawasi Oben, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kenya, IGP Douglas Kanja Kirocho n’uwa Polisi ya Sudani y’Epfo, Gen Abraham Manyuat Peter, abayobozi bungirije ba Polisi n’abahagarariye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu byohereje abanyeshuri.
IGP Namuhoranye yashimiye ibihugu byifatanyije na Polisi y’u Rwanda muri aya mahugurwa, agaragaza ko ari igikorwa cy’ingenzi mu kubaka ubushobozi n’ubunyamwuga mu nzego zishinzwe umutekano ku mugabane w’Afurika.
Yagize ati: “Kuba muri hano uyu mugoroba ni ikimenyetso cy’ubufatanye bukomeye dufitanye n’icyerekezo dusangiye cyo kubaka inzego za Polisi zikora kinyamwuga kandi zibereye abaturage. Aya mahugurwa ni ingirakamaro ku rwego rw’umuntu ku giti cye no ku rwego mpuzamahanga kuko yubaka ubushobozi n’ubufatanye bishingiye ku ntego zihuriweho.”
Ibi birori byaranzwe n’ibihe by’ubusabane, imbyino n’indirimbo gakondo, byafashije abashyitsi kwizihirwa, banagira amahirwe yo kumenya no kwishimira umuco nyarwanda hanagarukwa ku bufatanye, icyizere n’ubwubahane hagati ya Polisi z’ibihugu mu kubaka Afurika itekanye.


