Igitaramo Urw’Intwari kizerekana uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze

Ubuyobozi bwa MA Africa burimo gutegura igitaramo Urw’Intwari, giteganyijwe kuba mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari uba buri mwaka tariki 4 Nyakanga, bwatangaje ko kizibanda cyane ku kwerekana uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 3 Nyakanga 2025, kikazabera muri Kigali Convention Center, aho kizitabirwa n’torero Inyamibwa, Ishyaka ry’Intore, Maji Maji, n’itsinda ry’abacuranzi ‘Ma classic band’.
Olivier Habineza uri mu barimo gutegura icyo gitaramo, yabwiye Imvaho nshya ko bazibanda cyane ku kwerekana amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Ati “Dukurikije uko twifuza ko icyo gitaramo kizarangwa n’imikino njya rugamba isobanura uko urugamba rwo kubohora Igihugu rwagenze, ni cyo cyatumye duhitamo amatorero arimo Inyamibwa n’Ishyaka ry’intore, twongeraho Maji Maji kubera ko ari mu barwanye urwo rugamba, kugira ngo amateka tuyabwirwe n’uwari uyarimo.”
Twongeyemo iyo Band kubera ko dukeneye ko igitaramo kigomba kugiramo umuziki uri karasike (Classic Music).”
Kuba uyu munsi bari mu Rwanda bita Urw’Intwari, ni yo mpamvu bahisemo izina ry’igitaramo.
Habineza ati “Ubu turi mu Rwanda rw’Intwari, ndumva ibyo byo byumvikana. Mu gitaramo tuzaba twizihiza abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora Igihugu, kandi ntibigomba kuba kubizihiza gusa ahubwo u Rwanda rugomba guhora ari urw’Intwari. Twahisemo iryo zina kugira ngo bibe umurage ku rubyiruko n’abakiri bato.
Ni igitaramo kizarangwa n’imikino, indirimbo ndetse n’imbyino ziganjemo izafashije Inkotanyi muri ’morale’ ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ibyiciro by’amatike yo kwinjira muri icyo byahawe amazina y’Ikinyarwanda arimo ‘Amabano’ igura ibihumbi 10 Frw, ‘Inkindi’ igura ibihumbi 25 Frw, hakabamo n’amatike yiswe ‘Iminega’ agura ibihumbi 50 Frw hamwe n’ay’ibihumbi 400 Frw yiswe ‘Imanzi’.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 03 Nyakanga 2025.

