Igitaramo cya Chameleone cyatumye Rafiki yongera kugaragara ku rubyiniro

Umuhanzi w’umunyabigwi muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yishimiwe mu gitaramo yaraye akoze cyatumye Rafiki yongera kugaragara ku rubyiniro.
Ni gitaramo cyiswe Jose Chameleone Live in Kigali, cyabaye mu ijoro ry’itariki 25 Gicurasi 2025 kibera muri Kigali Universe.
Abakunzi ba Jose Chameleone bari bategereje cyane umunsi w’igitaramo kugira ngo bahure n’umuhanzi wabo, dore ko harimo na Rafiki wari ukumbuwe cyane.
Ntibyatinze, igitaramo cyatangiye maze Rafiki uririmba injyana ya Coga Style aza guhabwa umwanya nk’umwe mu bahanzi bakuru maze asusurutsa abitabiriye, anagaragaraza ko yari akumbuye urubyiniro, ashima abateguye igitaramo.
Zimwe mu ndirimbo yaririmbye zirimo “Gikomando” na “Bwongoza 4” yahuriyemo na Jay Polly na Riderman.
Agiye kuva ku rubyiniro, Lucky wari uri mu bayoboye igitaramo afatanyije na Iradukunda Bertrand, yamusabye ku kuguma ku rubyiniro, asaba abitabiriye kuzamura amaboko bakamuha icyubahiro nk’umwe mu bahirimbaniye iterambere ry’umuziki nyarwanda, abandi na bo babikorana umunezero udasanzwe.
Lucky yagize ati: “Ibi bintu ni bwo bwa mbere ngiye kubikorera Rafiki, kubera ko ni bwo bwa mbere duhuriye ku rubyiniro; igihe yakoraga nari ngikura. Ndagira ngo mwese muzamure amaboko yanyu tumuhe icyubahiro tumugomba.”
Bidatinze Chameleone yageze ku rubyiniro maze ibintu bihindura isura, abari bicaye bahita bahaguruka ntawe ubibasabye, na we abaririmbira mu buryo bwa ‘live’ ibihangano bye byakunzwe.
Uwo muhanzi uburyo yakiriwemo byamunyuze cyane, maze abaririmbira izirimo izo mu myaka irenga 20 ishize n’iza vuba, harimo nka “Tubonge”, “Nkoleki” yahuriyemo na Melody uri mu bahanzi b’abanyempano muri Uganda, “Valu Valu”, “Agatako” yahuriyemo na DJ Pius banaririmbanye muri iki gitaramo ndetse n’iyo yise “Bomboclat” yahuriyemo na murumuna we Weasel.
Akiri ku rubyiniro yahaye ikaze Weasel waje amuherekeje ariko aje no kwerekanwa mu muryango w’umugore we Sandra Teta.
Weasel ahageze yaririmbanye imbaraga asoje indirimbo yahereyeho yise “Lwaki Onumya” aha icyubahiro Radio bahoranye mu itsinda rya Good Life. Ati: “Ruhukira mu mahoro muvandimwe Radio.”
Agisoza kuvuga ibyo, yatujemo gake, abitabiriye batangira gusakuza bumvikanisha ko bakeneye ko akomeza.
Mbere yo kuririmba indirimbo yitwa “Breath Away” ya Good Life, Radio yabwiye abitabiriye, ati “Muzi impamvu nkunda iyi ndirimbo bidasanzwe, ni uko Kigali yampaye umugore mwiza bidasanzwe. Sandra Teta ndayigutuye n’abandi bagore beza bari hano.”
Yasoje abwira abari bitabiriye ko we n’umuryango we uzwi nka Mayanja Family bakunda u Rwanda by’umwihariko.
Uretse abahanzi bataramiye abitabiriye, icyo gitaramo cyahuriyemo abavanga imiziki batandukanye barimo Dj Lexx Lexx, Dj Niyem, DJ RY na MC Bior.
Ni igitaramo cyagombaga kuba mu ntangiro z’uyu mwaka, ariko kubera ibibazo by’ubuzima yagize mu mpera z’umwaka ushize, Chameleone yagiye kwivuriza muri Amerika aho yamaze amezi atanu, kirasubikwa.


